Bari gushaka icyatumbagije gatanya kugira ngo kivanwe mu nzira zitazabangamira icyerecyezo 2050 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho kuri uyu 8 Kanama 2020, ubwo mu karere ka Huye hatangizwaga gahunda yiswe ‘Umugore mu cyerekezo 2050'.

Dr Kagwesage Anne Marie, Umuyobozi wungirije wa FPR mu Ntara y'Amajyepfo akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye yavuze ko muri 2050 u Rwanda rwifuza umugore n'umugabo bakataje mu iterambere, bafite imyumvire isobanutse, bajijutse, bakora cyane kandi bagira uruhare mu bikorwa by'iterambere kandi bashyizwe imbaraga mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Kugira ngo bigerweho umugore agomba gukurikiza indangagaciro za RPF akaba ari umugore ukunda umurimo, akaba ari umugore wita ku muryango, akaba ari umugore ukorera igihugu, uri mu ngamba neza”.

Ibi biratangazwa mu gihe , muri 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n'inkiko gutandukana nk'uko byatangajwe muri raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR). Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

Muri 2016 gatanya mu bashakanye zari 21, muri 2017 ziba 69 naho muri 2018 ziba 1311, kuba muri 2019 zarabaye 8941 bivuze ko zikubye inshuro 425 mu myaka ine.

Dr Kagwesagye avuga ko ubwiyongere bukabije bwa gatanya ari nk'icyorezo gusa ngo kuko u Rwanda rusanzwe rurwana n'ibyorezo rukabitsinda ngo hari icyizere ko n'icyorezo cya gatanya u Rwanda ruzagitsinda.

Yagize ati “Gatanya ziriho zizamuka ni ikibazo gikomeye cyane kuko gatanya zisenya umuryango kandi umuryango ni ishingiro rya byose. Imbaraga zirahari haba mu rwego rw'ibiganiro haba mu rwego rw'imyumvire kugira ngo izo gatanya zigabanuke twubake umuryango ushoboye kuko umuryango ushoboye niwo uzatugeza mu cyerekezo twifuza”.


Dr Kagwesage Anne Marie avuga ko UR iri gukora ubushakashatsi buzagaragaza igitera gatanya gutumbagira

Uyu mwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda avuga ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane ibitera kwiyongera kwa gatanya, kandi ngo ubwo bushakashatsi bwaratangiye, agatanya urugero ku bushakashatsi buri gukorwa na Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye.

Ati “Hano muri Kaminuza y'u Rwanda abarimu bishyize hamwe kugira ngo bakore ubushakashatsi barebe ikibazo nyamukuru cyangwa se ibibazo nyamukuru bitera izi gatanya za hato na hato nitumara kubona ibizava mu bushakashatsi tuzafata n'ingamba z'ukuntu twabirwanya”.

Dr Kagwesage uri mu itsinda riri gukora ubushakashatsi ku cyongereye gatanya, agira ati “Sinatinya kuvuga ko urebye ikigero gatanya igezeho nayo imeze nk'icyorezo ariko nk'uko ibyorezo by'indwara biza tukabitsinda turizera ko n'icyorezo cya gatanya nacyo tuzagitsinda twubake umuryango ukomeye kandi ufite imbaraga uzatugeza mu cyerekezo”.

Uwanyirigira Marie Hélène, umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore mu karere ka Huye, avuga ko muri iki gihe umugore asabwa kuzuza inshingano eshatu kandi akazihagararamo neza.


Uwanyirigira Marie Hélène avuga ko umugore akwiye guhuza inshingano nyabutatu kandi akazikora neza

Izo nshingano ni ukuba umugore w'umubyeyi ubyara akarera, umugore nk'umugore mu muryango akongeraho no kuba umugore nk'umukozi cyangwa umuyobozi.

Ati “Umugore niwe nkingi ya mwamba mu kubaka umuryango utekanye akabana neza n'uwo bashakanye n'umuryango muri rusange akita ku mibereho y'abawugize kugira ngo umererwe neza”.

Uwanyirigira avuga ko hari abumvise nabi ihame ry'uburinganire bituma havuka ihohoterwa no gucana inyuma bituma gatanya ziyongera.

Umuraza Anne Marie, umukobwa w'imyaka 25 uhagarariye urubyiruko mu rurugaga rw'umuryango FPR inkotanyi mu karere ka Huye, akaba ari muri Komisiyo y'Ubutabera avuga ko kuba gatanya ziri kwiyongera mu muryango bifite ingaruka ku bana ari nabo babyeyi b'ejo hazaza.


Umuraza Anne Marie asanga gatanya nizikomeza kwiyongera bizagira ingaruka ku babyeyi b'ahazaza

Yagize ati “Nimba ababyeyi batandukanye ntabwo ari urugero rwiza duhaye abana, muri cya cyerekezo 2050 wa mwana babyaye urumva umubyeyi uzaba umurimo, nta rugero rwiza azaba yarahawe n'atagira amahirwe yo gukurikiranirwa hafi,

Icya mbere cyakorwa hari gahunda zitandukanye za ngira inama mubyeyi, ababyeyi bareberera abandi bakwiye kujya bakumirira hafi bitararenga inkombe. Nidukumira izo gatanya wa mwana azakura afite intego yo kuzubaka ariko nihakomeza kwiyongera gatanya umubyeyi azajya ajya kugira inama umwana yo kubaka umwana ku mutima avuge ngo wowe se warabishoboye”.

Gahunda y'ishyaka FPR Inkotanyi yiswe ‘Umugore mu cyerekezo 2050' iri gutangirizwa mu gihugu hose, biteganyijwe ko nyuma yo kuva rwego rw'akarere izamanuka ikagera ku rwego rw'umudugudu.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Bari-gushaka-icyatumbagije-gatanya-kugira-ngo-kivanwe-mu-nzira-zitazabangamira-icyerecyezo-2050
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)