Perezida w’ubufaransa Emmanuel macron yakoze ibyananiye abayobozi ba liban nyuma yiturika. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hatarashira amasaha 48 nyuma y’iturika ryashegeshe Beirut, umurwa mu mukuru wa Liban, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasuye agace kari hafi y’icyambu cya Beirut, ari na cyo cyabaye intandaro y’iri turika ryateye umutingito uri ku gipimo cya 3.3.

Mu ishati yererana ikunje amaboko, Macron yazengurutse imihanda yuzuye ibisate by’ibirahuri n’amatafari y’inzu zasenywe, agenda apepera abaturage, aganira n’abandi bayobozi ndetse ari na ko asubiza ibibazo by’abanyamakuru.

Buri aho yageraga, Macron yafataga umwanya akavugisha abaturage. Ntiyatinye kwegera abahogoye akabahoza, abafite umujinya akabumva ndetse n’uwashatse ifoto yayibonye.

Mbere y’uko agera i Beirut, Minisitiri w’Ubutabera wa Liban, Marie-Claude Najem, nawe yagerageje kuzenguruka ahumuriza abaturage bazabiranyijwe n’uburakari, gusa ingano y’amazi yatewe yatumye asubira inyuma, ijwi rye riburizwamo imbere y’urwamo rw’imbaga yamusabaga “kwegura nta mananiza”.

Kuri Macron, ibintu byari bitandukanye. Abaturage b’i Beirut bamwakiriye “nk’umucunguzi” ufite ijambo n’urufunguzo rwo gufasha igihugu cyabo cyari gisanzwe kiri mu kangaratete k’ibibazo na mbere y’iri turika.
Ubukungu bwa Liban busanzwe bwaraguye. ifaranga ry’igihugu ryataye agaciro ku kigero cya 80% ndetse ibiciro by’ibiryo n’imyenda bizamuka ku bigero bya 190% na 172% muri Gicurasi uyu mwaka.

Banki y’isi ivuga ko uyu mwaka uzarangira 40% by’abanya-Liban bari mu bukene, ikigero Minisitiri w’Ubukungu muri Liban, Raoul Nehme, avuga ko ‘cyamaze kurenga’. Liban ni cyo gihugu cya gatatu ku Isi gifite ideni rinini ugeranyije n’umusaruro mbumbe wacyo.

Macron nawe yari azi ibyo ajemo. Uyu mugabo yazanye ijwi ry’ihumure, asezeranya abaturage ubufasha ndetse avuga ko ari bo bamuzanye aho kuba Leta yabo.

Nyuma y’uru rugendo, Sara Assaf, umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Liban yagize ati “birababaje kandi biteye agahinda. Ariko ku nshuro ya mbere [nyuma y’iturika] nagize icyizere ni ubwo Perezida w’u Bufaransa yageraga mu gihugu cyanjye akatubwira amagambo yagaragaje ko yumvise ubwoba bwacu kandi yiteguye kudufasha gutekana nanone”, yongeyeho ko “nta muyobozi wa Liban wari bubashe gukora ibimeze gutyo”.

Amagambo Macron yavugiye muri urwo rugendo yiganjemo guhumuriza abaturage ba Liban. Yavuze ko agiye gutegura inama mpuzamahanga igamije gushakira ubufasha igihugu cya Liban. Yaba ibaye iya gatanu imeze gutyo mu myaka 20 ishize.

Yongeyeho ko igihugu cye “kitazaterana Liban kuko Abafaransa n’Abanya-Liban bafitanye igihango gikomeye”.

Uyu mugabo kandi yanasabye ko Umuryango mpuzamahanga ushyiraho ‘komite ihuriweho yo kugenzura ibyabaye byose kugira ngo iri turika ribeho’, yongeraho ko ataje ‘kwifatanya na Leta ya Liban ahubwo yaje kwifatanya n’abaturage’ ndetso ko binabaye ngombwa ‘azashyigikira ibihano mpuzamahanga ku buyobozi bwa Liban igihe cyose butiteguye guhindura imikorere’.

Akiva ahabereye iturika, Macron yagiye kuvugana n’abayobozi bakuru ‘bose’ ba Liban, akomereza mu biganiro n’imiryango itegamiye kuri Leta mbere yo kujya mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yavugiye ko ‘ataje kuzanzamura ubuhangange bw’u Bufaransa mu gihugu bwahoze bukoronije’.

The post Perezida w’ubufaransa Emmanuel macron yakoze ibyananiye abayobozi ba liban nyuma yiturika. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/perezida-wubufaransa-emmanuel-macron-yakoze-ibyananiye-abayobozi-ba-liban-nyuma-yiturika/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)