RIB yatangiye iperereza ku bakozi 16 b'akarere ka Rustiro bakekwaho kunyereza imitungo ya leta #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakozi bahagaritswe nyuma yuko bigaragaye ko hari ibikoresho by'ubwubatsi byagombaga gukoreshwa kubaka imihanda muri gahunda ya VUP mu mirenge itandukanye muri aka Karere mu mwaka w'ingengo y'imari 2019 – 2020 bitageze aho byagombaga gukoreshwa kandi byarishyuwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence aherutse kubwira UKWEZI ko mu mezi ashize ko hashobora kuba hari icyuho mu gutanga ibikoresho byo kubaka imihanda y'imigenderano hafatwa icyemezo cyo kuba bahagaritswe kugira ngo iperereza ribanze rikorwe.

RIB yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko abatangiye gukorwaho iperereza barimo abayobozi bakora muri aka Karere, abakozi batandukanye hamwe n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge ya Ruhango, Murunda, Rusebeya, Nyabirasi na Mushubati.

Itangazo rya RIB rikomeza rivuga ko “Harakurikiranwa kandi n'abakozi bashinzwe ubutaka, ibikorwaremezo n'imiturire mu mirenge ya Ruhango, Murunda, Mushonyi, Mukura, Gihango, Kivumu, Boneza na Nyabirasi.”

Iperereza nirirangira dosiye yabo izashyikirizwa Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.

Meya Ayinkamiye yasabye abayobozi kutararikira kunyereza umutungo wa leta no gukoresha neza ibyo bahawe na leta.

Yagize ati “Ni ugusaba abakozi bagenzi banjye ko tugomba gukora ibikwiriye kandi tukirinda iryo rari ryo kwangiza umutungo wa Leta no kwangiza umutungo w'abaturage dushinzwe kuyobora.”

Abahagaritswe mu nshingano bashobora kumara amezi atandatu nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi gusa imyamya bari barimo baraba bayisumbuyemo na bamwe mu bakozi bakoranaga mu gihe iperereza ryazarangira bazagaruka mu kazi cyangwa nihaba hari ibyaha bakekwaho bakurikiranwe.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RIB-yatangiye-iperereza-ku-bakozi-16-b-akarere-ka-Rustiro-bakekwaho-kunyereza-imitungo-ya-leta
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)