Impera z'icyumweru ntizahiriye abakinnyi bose b'abanyarwanda bakina hanze ya rwo, Migi na Yannick Mukunzi ni bo bakinnyi babashije kubona itsinzi mu gihe abandi banganyije n'amakipe bahuye nayo.
Amakipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yari yamanutse mu kibuga mu mpera z'iki cyumweru, gusa si yose kuko amwe shampiyona yisoje.
Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2020, muri Tanzania ikipe ikinamo umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yari yakiriye Mwadui mu mukino w'umunsi wa 33 maze iyitsinda ibitego 3-2. Ni umukino Migi atakinnye kuko yari yujuje amakarita 3 y'imihondo.
Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru, andi makipe akinamo abanyarwanda muri Tanzania yari yakinnye. Yanga ikinamo Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick Papy yari yasuye Biashara United maze umukino urangira ari 0-0.
Ni umukino Haruna yabanje mu kibuga mu gihe Papy yinjiye asimbura Ditram Nchimbi ku munota wa 68. Ku nganya uyu mukino byatumye batakaza umwanya wa 2 ufatwa na Azam FC yanyigiye Singida United 7-0.
Simba SC ya Kagere yanamaze kwegukana igikombe yari yasuye Ndanda, ni umukino rutahizamu w'umunayrwanda Meddie Kagere yabanje ku ntebe aho yinjiyemo ku munota 69 asimbuye John Raphael Bocco. Uyu mukino warangiye ari 0-0.
Nyuma y'uyu munsi wa 33, Simba SC yegukanye igikombe ifite amanota 80, Azam FC ya kabiri ifite 62, yanga 61 KMC ya Migi iri ku mwanya wa 13 n'amanota 40.
Muri Sweden, Sandvikens IF ya Mukunzi Yannick yari yasuye Nyköping inayinyagira ibitego 4-0. Ni umukino Yannick Mukunzi atari muri 11 babanje mu kibuga ariko yari ku ntebe y'abasimbura, yiinjiye mu kibuga ku munota wa 83 asimbura Håkansson. Gutsinda uyu mukino w'umunsi wa 6 byabashije kufata umwanya wa 3 n'amanota 11, irushwa rimwe na Vasalund ya 2 ariko itarakina umukino w'umunsi wa 6, ni mu gihe Sylvia ari iya mbere n'amanota 16.
source http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-na-migi-basoje-icyumweru-neza-haruna-papy-na-kagere-ntibyagenda-uko-babyifuzaga