Umutoza Adil wa APR FC yahishuye ibanga riri inyuma yo gusinyisha abakinnyi barimo Yannick na Keddy #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko APR FC yerekanye abakinnyi 4 yaguze, umutoza mukuru w'iyi kipe, Mohammed Adil Erradi avuga ko impamvu yabahisemo ari uko bakiri bato bizamworohera kubinjizamo imikinire ye.

Ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020 ni bwo APR FC yerekanye abakinnyi bashya bane yaguze ari bo Yannick Bizimana(Rayon Sports), Nsanzimfura Keddy(Kiyovu Sports), Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonne(AS Muhanga)

Nyuma yo gusinyisha aba umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi akaba yaratangarije urubuga rw'iyi kipe ko impamvu yasinyishije abana ari uko bumva vuba kandi bikaba byoroshye kuba yabakinisha imyanya itandukanye mu kibuga.

Yagize ati“nta kindi cyanteye guhitamo aba bakinnyi, ni uko nkunda abakinnyi bakiri bato kuko bamfasha mu mitoreze yanjye, usanga akenshi byorohera umutoza gutoza abakinnyi bakiri bato kuko bifasha kugira andi mahitamo cyane cyane ku myanya itandukanye mu kibuga.”

Uyu mutoza akaba yishimiye kuba yarabonye aba bakinnyi bakiri bato kuko bazamufasha, ndetse yanashimiye ubuyobozi bwa APR FC bwemeye kumuzanira aba bakinnyi.

Adil yishimiye kwakira aba basore bakiri bato


source http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-adil-wa-apr-fc-yahishuye-ibanga-riri-inyuma-yo-gusinyisha-abakinnyi-barimo-yannick-na-keddy
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)