Queen Ringo wamenyekanye mu gukina amafilime yatangaje ko atajya ata umwanya ku bantu bakomeje kumwita indaya nyuma yo gutandukana na Captain Regis agahita atangirana umushinga mushya n'umuhanzi Nizzo Kaboss.
Uyu wigeze kuvugwa mu rukundo na Captain Regis byakurikiwe n'imishinga myinshi bahuriyeho yavuze ko ubukana bw'icyo abantu bafata nko guharabikwa muri rubanda ahanini bituruka ku mitekerereze y'ubikorewe ndetse n'agaciro abiha mu buzima bwe.
Mu butuma yanyujije kuri shene ya Youtube, Queen yagaragaje ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kureba icyo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze zose ndetse ibyo bikajyana no kwifashisha ahatangirwa ibitekerezo hashyizweho n'abashinze izo mbuga mu kugaragaza amarangamutima ashobora kuba ahabanye n'ukuri guhari.
Ati "Buri wese yemerewe kugaragaza igitekerezo ku byo namweretse akurikije uburyo yabonye icyo kintu. Ibyo kuvuga ngo ndi indaya, si njyewe muntu wa mbere waba wiswe indaya kandi niyo untutse ko ndi indaya ntabwo bivuze ko mpita mpinduka yo.'
Queen yanongeyeho ko nubwo benshi mu batekereza ko bari kumusebya bamwita indaya ari ukumusenya ahubwo ko bimufasha kwinjiriza amafaranga menshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ati 'Buriya iyo abantu bari kugutuka ari benshi njyewe mbifata nk'aho ari intsinzi ikomeye kuko mba ndimo no kwinjiza amafaranga menshi ahubwo njyewe nanakwishimira ko bakomeza gukora icyo bita kuntuka.'
Kuva mu 2024 ubwo byamenyekanaga ko Captain Regis yatandukanye na Micky bari bamaze igihe bakundana, yahise agaragaza ko yamusimbuje Queen Ringo. Kuva batangira urugendo rw'urukundo, aba bombi bakunze kugaragara mu mashusho bahuriyemo, filime bagiye bakorana ndetse banatemberana ahantu hatandukanye.
Source : http://isimbi.rw/si-njye-muntu-wa-mbere-wiswe-indaya-queen-ringo-ku-kwitwa-indaya-kubera-nizzo.html