Mugisha Gilbert yavuze ku byo kwerekeza muri APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Rayon Sports usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert avuga ko amakuru amwerekeza muri APR FC atayazi na we ayumva mu itangazamakuru.

Hamaze iminsi havugwa amakuru y'uko uyu musore yamaze kwerekeza muri APR FC agurishijwe na Rayon Sports yari asigaraniye umwaka umwe w'amasezerano.

Mu ntangiriro za Kamena 2020, ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru y'uko Mugisha Gilbert yamaze gusinyira APR FC we na Bizimana Yannick bakinanaga, we akaba yaramaze kwerekanwa nk'umukinnyi wa APR FC.

Amakuru avuga ko Mugisha Gilbert na we nta gihindutse umwaka utaha w'imikino wa 2020-2021 azaba ari umukinnyi wa APR FC dore ko bamaze kumvikana.

Aganira na ISIMBI, Mugisha Gilbert yavuze ko aya makuru ntayo azi na we agenda abyumva mu itangazamakuru nk'abandi bose.

Yagize ati“ibyo ntabyo nzi nukuri. Ndi umukinnyi wa Rayon Sports nkifitiye amasezerano, nanjye mbyumva ntyo nk'abandi bose.”

Mugisha Gilbert yinjiye muri Rayon Sports muri 2017 avuye muri Pepiniere FC, ayisinyira imyaka 2 yarangiye muri 2019 aho yahise yongera indi myaka 2 ubu akaba asigaje umwaka umwe.

Mugisha Gilbert arahakana amakuru amwerekeza muri APR FC


source http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-gilbert-yavuze-ku-byo-kwerekeza-muri-apr-fc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)