Ni nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru gishize mu ishuri rya G.S.Muhororo riherereye mu murenge wa Ruhashya habonetse imibiri 20 y'abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi itari ishyinguye mu cyubahiro.
Iyi mibiri yabonywe n'abari gucukura umuyoboro w'amazi uri kunyuzwa iruhande rw'umuhanda wa Kaburimbo Huye –Kigali.
Meya Sebutege yabwiye UKWEZI ko igikorwa cyo gushaka imibiri yari yabonetse muri kariya gace cyahagaze hamaze kuboneka imibiri 20. Magingo aya iyo mibiri iri ku biro by'umurenge wa Ruhashya mu gihe hategerejwe ko ishyingurwa mu cyubahiro.
Sebutege avuga ko icyo bashingiraho bemeza ko ari iyabishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ari amakuru yatanzwe n'abatuye muri kariya gace, gusa yirinze gutangaza niba mu batuye muri aka gace hari uwo bamenye muri iyo mibiri 20.
Iyi mibiri 20, ibonetse mu gihe hashize imyaka 26 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe. Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu gihe cy'iminsi 100.
Ati “Iyo hashize imyaka 26 hari imibiri itaraboneka kandi hari abantu bafite ayo makuru ni kimwe mu biba bikibangamiye ubumwe n'ubwiyunge kandi ni ikintu kinababaje. Abaturage tubashishikariza gutanga ayo makuru kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro”
Meya Sebutege avuga ko iyo imibiri ibonetse nk'uku akarere gakorana n' umuryango ibuka uhagarariye inyungu z'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, bagategura uko iyo mibiri izashyingurwa mu cyubahiro.
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu buhamya bwabo bavuga ko iyo imibiri y'ababo ibonetse igashyingurwa mu cyubahiro, ku mitima yabo bumva baruhutse.
Imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Abari-gukora-umuyoboro-w-amazi-babonye-imibiri-bikekwa-ko-ari-iy-abishwe-muri-Jenoside-yakorewe-abatutsi