Ngenzi Serge ukoresha amazina ya Neg G The General, mu muziki byumwihariko injyana ya hip hop abarizwamo kuva na cyera, yahishuye ko agiye kugarukana mu muziki imbaraga zidasanzwe.
Neg G yagize ati “Kuvuka gushya kwa Neg G, Kuvuka gushya kwa Hip hop nyarwanda” Uyu musore atangaje aya magambo nyuma yuko hari hashize amasaha macye mugenzi we bakoranye igihe kinini mu itsinda UTP Soldiers, Riderman ashyize hanze indirimbo nshya yise “Padre” nayo ikubiyemo amagambo yo guhamya ibigwi n’imyato bye muri Hip Hop nyarwanda nkaho agira ati “Abaraperi bo mu Rwanda bakwiye kumenya ko ari njye nkingi ya mwamba muri Hip hop nyarwanda”
Neg G The General uri mu baraperi batangije injyana ya Hip hop Crack & Raggaton” yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Parler, Internat, Umurabyo, Karara, Abashomeri” ndetse n’izindi nyinshi, Yajyanywe Iwawa nyuma yo gufatwa akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Heroine kizwi nka “Mugo”
Neg G kandi yaherukaga kumvikana mu ndirimbo “Nshingukaho” yafatanyijemo na Amag The Black
The post Umuraperi Neg G The General yatangaje amagambo akomeye ateguriza kugaruka kwe muri muzika Nyarwanda. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/umuraperi-neg-g-the-general-yatangaje-amagambo-akomeye-ateguriza-kugaruka-kwe-muri-muzika-nyarwanda/