Imbwa yiyahuye nyuma yo kumenya ko shebuja apfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mbwa yasimbutse muri etage ahantu harehare. Iyi mbwa yari itunzwe n' umuryango w'abadogiteri babiri.

Dr. Anita Raj, umugore wa Dr. Rajkumar Sachaan, yitabye Imana ku wa Gatatu w'icyumweru gishize azize indwara y' impyiko yari amaranye igihe.

Ubwo umurambo wa nyakwigendera wari usanywe mu rugo, iyi mbwa yagize agahinda kenshi itangira kumoka mu buryo budasanzwe. Umuhungu wa shebuja ayishumika muri sitoke.

Ubwo bari bagiye gushyingura iyi mbwa yasohotse muri sitoke ijya kuri etage ya kane irasimbuka igwa hasi ihita ipfa.

Dr. Rajkumar yatangarije ibinyamakuru byo mu Buhinde ko iyi mbwa umugore we yayitoraguye mu myaka 13 ishize.

Dr Anita yatoraguye iyi mbwa imeze nabi arayivura kuva ubwo itangira kuba mu muryango we.



source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Imbwa-yiyahuye-nyuma-yo-kumenya-ko-shebuja-apfuye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)