Social Mula yashyize hanze indirimbo y'urukundo ‘Mi Amor' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Social Mula yasohoye indirimbo y'urukundo ‘Mi Amor' izaba iri kuri Album nshya ye yatangiye gukoraho.

Ni indirimbo yasohotse mu buryo bw'amajwi n'amashusho ikaba yarakorewe muri Monster Record ikozwe na Knox Beat mu gihe amashusho yatunganyijwe na Big Team Production.

Iyi ndirimbo ‘Mi Amor' ni indirimbo ya mbere asohoye muzizaba ziri kuri Album ye nshya yatangiye gukoraho.

Ni indirimbo yumvikanao abwira umukobwa ko kuva amakunda nta kintu na kimwe atakora kugira ngo yitangire urukundo rwabo, aba amusezeranya ko amukunda kandi ko atazamuhemukira mu buzima bwe.

Ubundi Mi Amor ni ijambo ry'igitaliyani risobanura Ndagukunda mu Kinyarwanda.

Social Mula yasohoye indirimbo Mi Amor

Reba indirimbo Mi Amor ya Social Mula



source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/social-mula-yashyize-hanze-indirimbo-y-urukundo-mi-amor
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)