KU MUNSI NK'UYU 2019: Mu marira menshi n'agahinda Lague ati “ibi biri mu bihe ntazibagirwa”(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi nk'uyu umwaka ushize wa 2019, bwa mbere mu mateka APR FC yananiwe kurenga ¼ cya CECAFA Kagame yabereye mu Rwanda, ni nyuma y'uko umusore ukiri muto Byiringiro Lague ahushije penaliti yahise ibakura mu irushanwa.

Ni umukino wabaye tariki ya 17 Nyakanga 2019, hari muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda, CECAFA zose zabereye mu Rwanda APR FC yageraga ku mukino wa nyuma.

Yari yahuye na AS Maniema yo muri DR Congo, umukino warangiye ari ubusa ku busa maze biba ngombwa ko bitabazwa penaliti.

Umukino warangiye ari 0-0

Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry ni we wateye penaliti ya mbere ya APR FC maze arayihusha, iyi yaje kwishyurwa na Likwela Yelemaya Denis wahushije iya 5 ya AS Maniema.

Manzi Thierry yateye yahushije penaliti ya mbere

APR FC yari isigaje penaliti imwe yizeye ko igiye kuyisubiza mu mukino, yatewe na Byringiro Lague arayihusha bituma APR FC ihita isezererwa mu irushanwa itarenze ¼.

Nyuma yo guhusha iyi penaliti uyu musore yibukirwa ku marira menshi yasutse hasi, kuva mu kibuga biramunanira dore ko yahise aryama aho yari atereye iyi penaliti, akurwa mu kibuga bamurandase.

Nyuma yaje kubwira ISIMBI ati“ibyambayeho uyu munsi sinshobora kuzabigirwa mu buzima bwanjye uko byagenda kose, ninjye wasezereye ikipe yanjye.”

Imbaraga zahise zibura aryama hasi asuka amarira
Yavuye mu kibuga bamurandase

APR FC yari yageze muri ¼ nyuma yo kuzamuka iyoboye itsinda C n'amanota 9/9, ikaba yarazamukanye na Green Eagles ifite 6. Proline FC ifite 3 na Heegan FC ifite ubusa zo zahise zitaha.



source http://isimbi.rw/siporo/article/ku-munsi-nk-uyu-2019-mu-marira-menshi-n-agahinda-lague-ati-ibi-biri-mu-bihe-ntazibagirwa-amafoto
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)