RDF yashyize mu kiruhuko abasirikare barenga 1400 barimo na Col Rutaremara #rwanda #RwOT

webrwanda
0
By Nsanzimana Ernest

Ni ku nshuro ya 8 igisirikare cy'u Rwanda gikoze ibirori nk'ibi. Abasezerewe barimo abofisiye bakuru 41 abafite amapeti yo hagati na hagati ( career officers) 369 n'abandi basirikare bato 1018 n' abandi abasirikare 21 basezerewe kubera impamvu z'uburwayi.
Mu bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru barimo Col.Jill Rutaremara wigeze kuba umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda.
Minisitiri w'Ingabo Gen.Maj. Albert Murasira yabashimiye ko bakoreye igihugu akazi keza kandi bakagakorana ubwitange.
Yagize ati “Buri wese muri mwe yakoranye ubwitange atanga umusanzu ku gihugu, bituma uyu munsi dutewe ishema no kuba u Rwanda ari igihugu gifite amahoro”.
Mu izina rya bagenzi be basezerewe, Rtd Col. Rutaremara yavuze ko bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru bishimye kuko umuhate wabo mu kubohora igihugu utapfuye ubusa.
Ati “Dufashe uyu mwanya ngo dusezeranye Umugaba w'ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, (Perezida Paul Kagame) n'ubuyobozi bwa RDF ko nubwo tugiye mu kiruhuko, tuzakomeza gutanga umusanzu wacu kugira ngo igihugu kigere ku kwibohora gusesuye. Ntabwo tuzatererana bagenzi bacu mu rugamba rwo kubohora igihugu”.
Rtd Col. Rutaremara yari umuyobozi w'ishuri rya gisirikare 

Minisitiri w'Ingabo Gen.Maj.Albert Murasira
Amafoto : RDF
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)