Jose Chameleon yageneye ubutumwa umugore we ku isabukuru y'imyaka 11 bakoze ubukwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba wibwira ko ibyamamare by'umwihariko abahanzi bose bataramya ingo uribeshya cyane ntabwo bose ari kimwe na Diamond Platnumz. Hari abahanzi bashoboye kurinda isezerano bagiranye n'abagore babo barimo Tom Close mu Rwanda, Jose Chameleon muri Uganda na Namelss na Wahu bo muri Kenya.

Uyu munsi umuhanzi Joseph Mayanja, abenshi bamenye ku izina rya Jose Chameleon n'umugore Daniella Atim bujuje imyaka 11 bashinze urugo.

Yagize ati “Ugushyingirwa ni indirimbo y'urukundo irimbwa n'imitima yarundukiye mu rukundo”. Aya magambo yayashyize ku ifoto ye ari kumwe n'umugore we Daniella.

Yongeyeho ati “uyu munsi twujuje imyaka 11 tubana yaranzwe no kunshigikira no kumbera icyuzuzo. Nta mugore mwiza ubaho nka Daniella Atim Mayanja. Isabukuru nziza mukunzi wanjye”.

Jose Chameleon wamamaye cyane mu ndirimbo nka Chipepeo, Wale wale na Shida za dunia n'umugore we Daniella bafitanye abana batanu. Uheruka ku ibere ni Xara Amani Mayanja wavutse muri Mata 2018. Bombi bagaragaza ko bishimiye urukundo rwabo.

Burya abahanzi bose si bamwe gushinga ingo zagakomera hari ababishoboye.


Jose Chameleon yavukiye muri Uganda tariki 30 1979. Ni umwe mu bahanzi bazwi muri Afurika mu njyana ya reggae na Afrobeat.



source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Jose-Chameleon-yageneye-ubutumwa-umugore-we-ku-isabukuru-y-imyaka-11-bakoze-ubukwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)