Rurindo:hafatiwe imodoka iriho ibirango bya skol yaritwaye urumogi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 6 /7/2020, mu murenge wa Shyorongi, Akagari ka Bugaragara, mu mudugudu wa Gatimba mu karere ka Rulindo, hafatiwe umugabo n’umukobwa bari mu modoka yo mubwoko bwa Fuso bafite urumogi.

Imodoka isanzwe igemura inzoga z’uruganda rwa SKOL yafatanwe udupfunyika tw’urumogi dusaga ibihumbi 7
abafashwe bavuzeko iyi mifuka bayikuye mu karere ka rubavu.

Uyu mugabo ufashwe akaba yitwa Nsengiyaremye Joseph w’imyaka 52 y’amavuko akaba avuka mu murenge wa Bushoki mu kagari ka Gasiza naho umukobwa bari kumwe akaba yitwa Mushimiyimana Immaculee w’imyaka 27 y’amavuko.

Aba bombi uko ari babiri bakaba bafashwe bari mu modoka ya Fuso ifite ibirango RAC 828 F isanzwe itwara inzoga za Skol ,iyo modoka ikaba yaripakiye amakaziye arimo amacupa atarimo inzoga harimo imifuka 2 umwe urimo ibigori n’ibijumba hafungiyemo agafuka k’urumogi ,undi mufuka harimo agafuka k’ urumogi rufunze neza avuga ko iyo mifuka ayivanye mu karere ka Rubavu,yari aruhawe n’umuntu wo mu karere ka Rubavu,avuga ko nagera Nyabugogo aribumuhuze n’uwo agomba kuwuha.

Udupfunyika bari bafite tukaba ari udupfunyika ibihumbi 7137 tw’urumogi.

Twagerageje kuvugana n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka rurindo Aho iyi modoka yafatiwe ntibyadukundira gusa turakomeza tubakurikiranire uko birangira, Ni mugihe aba bafashwe bahise bashyikirizwa sitasiyo ya polisi ya shyorongi.

The post Rurindo:hafatiwe imodoka iriho ibirango bya skol yaritwaye urumogi. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/rurindohafatiwe-imodoka-iriho-ibirango-bya-skol-yaritwaye-urumogi/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)