Rayon Sports yishyuye umutoza wa mbere mu bo ifitiye umwenda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu batoza babiri Rayon Sports ifitiye umwenda ari bo Javier Martinez Espinoza na Ivan Jacky Minnaert bose kubera kubirukana binyuranyije n'amategeko, yamaze kwishyura Espinoza ikaba isigaje Minnaert.

Rayon Sports ikaba yishyuye uyu mutoza amafaranga angana n'ibihumbi 5 by'amadorali, ni nyuma y'uko uyu mugabo yari yareze iyi kipe muri FIFA.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC muri shampiyona ibitego 2-0 tariki ya 21 Ukuboza 2019, tariki ya 24 Ukuboza, Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kwirukana uyu mutoza.

N'ubwo yamwirukanye ariko ikaba itarubahirije ibyari bikubiye mu masezerano bagiranye harimo ko iyi kipe nimwirukana izamwishyura ukwezi kumwe na we yashaka kugenda akakwishyura.

Uyu mutoza utarahawe ibyo yagombwaga, akaba yarahise arega iyi kipe muri FIFA maze FIFA na yo yandikira Rayon Sports iyimenyesha ko igomba gukemura ikibazo cy'uyu mutoza.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa 4 Nyakanga, Rayon Sports yamenyesheje uyu mutoza ko bitewe n'uko batazi aho ari kandi akaba atarimo no kwitaba cyangwa ngo asubize ubutumwa bugufi yandikirwa, amafaranga ye angana n'ibihumbi 5 by'amadorali yamaze kwishyurwa kuri konti ye yahemberwagaho muri Rayon Sports.

Rayon Sports yishyuye aya mafaranga mu gihe iherutse kumenyeshwa na FERWAFA ko ifite iminsi 60 yo kuba yamaze kwishyura umutoza Ivan Jacky Minnaert kubera kumwirukana binyuranyije n'amategeko, itabikora ikazafatirwa ibihano.

Javier Martinez Espinoza yamaze kwishyurwa umwenda we


source http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yishyuye-umutoza-wa-mbere-mu-bo-ifitiye-umwenda
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)