Ubuyobiozi bw'ikipe ya Rayon Sports burahakana amakuru y'uko ibereyemo umwenda wa miliyoni 50 za recruitment abakinnyi yaguze umwaka ushize w'imikino.
Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hazenguruka urutonde rwa bamwe mu bakinnyi iyi kipe yaguze umwaka ushize wa 2019 ndetse n'umwenda wa recruitment babereyemo buri mukinnyi, ni amafaranga agera kuri miliyoni 50.
Mu kiganiro kuri Radio10 ku munsi w'ejo, perezida wa Rayon Sports yahakanye aya makuru aho yavuze ko recruitment babaereyemo abakinnyi zitarenze miliyoni 15.
Yagize ati“miliyoni 50 za recruitment? Ntabwo ari ibyo rwose, abakinnyi Rayon Sports ifitiye recruitment z'umwaka ushize ntabwo arenze miliyoni 15 niba ari menshi.”
Akomeza avuga ko bamwe mu bakinnyi bari kuri urwo rutonde nta mwenda abafitiye, kuko abakinnyi bafitiye umwenda batarenze 3 cyangwa 4.
Yagize ati“oya abo bakinnyi siko bose tubafitiye amafaranga, abakinnyi dufitiye iryo deni ntibarenze 3 cyangwa 4, niko kuri, harimo nka Maxime na Kayumba Soter.”
Sadate yakomeje avuga ko bamwe mu bakinnyi bari kuri urwo rutonde badafitiye umwenda barimo Nizeyimana Mirarfa, Nshimiyimanana Amran n'abandi. Kayumba Soter, Rayon Sports yemera ko imufitiye ideni Maxime na we yemera ko bamufitiye amafaranga
http://dlvr.it/RcLjF8
Post a Comment
0Comments