Ambasaderi Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri yatangaje ko ari muri studio akora indirimbo ye nshya izajya hanze vuba aha.
Habineza usigaye ayobora Radiant Yacu, yasohoye amafoto ari muri studio, akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakeka ko ari gutebya.
Ayo mafoto Habineza yayaherekesheje amagambo agira ati “Ndi gufata indirimbo. Iraza vuba.”
ifoto yashyize kurubuga rwe rwa Twitter.
Iyi ndirimbo joe avuga ko yayikomoye kuri gahunda ikigo abereye umuyobozi cya Radiant Yacu Ltd gifite bise #Turikumwe, Ati” Iyo ushaka gutanga ubutumwa ukoresha uburyo bwose; wakoresha indirimbo wakoresha imikino, inzira zose zishoboka urazikoresha.”
Amb. Habineza yemeje ko iyi ndirimbo azayisohora nakomeza kubona ko abantu bayishaka cyane.
Ati” Abanyarwanda nibabanze banyereke niba bayikeneye njye ndayibaha, icy’ingenzi namaze kuyikora, ndahita nyisohora rwose.”
Habineza ntabwo yashatse gutangaza ubwoko bw’injyana indirimbo ye iririmbyemo.
Yavuze ko nubwo benshi byabatunguye, kuririmba ari ibintu yakunze kuva kera. Ati”Kuva cyera ariko nkiri muto naracurangaga rwose, hari igihe umuntu aba afite impano ariko atarayikoresha.”
Abajijwe niba azahita akomerezaho gukora umuziki muri rusange, Amb. Habineza yagize ati” Byaba ari bibi se? abantu banyeretse ko bayikunze bakansaba n’izindi najya nyuzamo nkayikora da.”
The post Nyuma yo kuba minisitiri Joseph habineza(joe) yinjiye mu muziki. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/nyuma-yo-kuba-minisitiri-joseph-habinezajoe-yinjiye-mu-muziki/