Ndashaka umusore twakundana tukabana ariko ntiduhite tubyara. #rwanda #RwOT

webrwanda
0
By Akaliza Phionah
Muraho nshuti zanjye nitwa Mukobwajana Reponse mfite imyaka 29 ndi umukobwa nkaba nifuza umusore twakundana tugakora ubukwe tukabana ariko ntiduhite tubyara tukabanza gutegereza byibuze imyaka 5. Umusore twakundanaga nkibimubwira yahise anyanga ndetse avuga ko ndi umwirasi ariko njye impamvu ntashaka guhita mbyara si uko nanga abana, abana ndabakunda cyane pe, ahubwo n’uko mfite gahunda yo kubanza kwiga nkarangiza amashuri nkabona kubyara. Nize icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri cya kaminuza ndakirangiza ariko mfite gahunda yo gukomeza kwiga igiciro cya gatatu hamwe n’icya kane kuko hari abantu banyemereye kunyishyurira ishuri muri America rero ayo mahirwe sinayitesha.
Byongeye kandi hari umuryango natangije ufasha abana b’abakobwa kwigirira icyizere, nagize amahirwe mbona abaterankunga kuburyo mu myaka 2 iri imbere hari amahugurwa menshi ndetse n’inama nzitabira hirya no hino ku isi. Ibyo rero ntabwo nabifatanya no kubyara ngo bikunde, kandi mbanje gutegereza kubirangiza ngo nzabone gushaka nabwo ntibyankundira kuko iyo umuntu afite amafaranga ahura n’ibigusha byinshi kandi iyi si yuzuyemo ibishuko byinshi kuburyo umukobwa atabyinyuzamo ari wenyine. Rero kugira ngo gahunda zanjye zigerweho nuko ngomba kuba mfite umuntu wo kwizerwa iruhande rwanjye niyo mpamvu ngomba gushaka umugabo, akamfasha mu mishinga yanjye yose akamba hafi ariko akanyemerera ko tuziha gahunda y’imyaka itanu nta mwana tukazaba tubyara nyuma.
Bitewe n’uko ngomba kujya kwiga mu mpera z’umwaka utaha nifuzaga ko uwo musore twakundana ubungubu tukaba twakora ubukwe mu ntangiriro z’umwaka utaha kandi byose bigenze neza nk’uko ndi kubipanga ntacyambuza ko twazajyana muri America noneho ibikorwa byanjye ndetse n’ibye bwite akaba yabikurikirana turi kumwe. Uwakumva twakwemeranya kuri iyo ngingo yanyandikira inbox tugatangira umushinga w’urukundo.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)