Perezida Trump yisubiyeho ku cyemezo yari yarafashe cyari kugira ingaruka ku Banyarwanda benshi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0
By KASUKU MEDIA


President Trump and Ivanka criticised over Goya support - BBC News


Inkuru twaherukaga kubagezaho yavugaga ko Abanyarwanda biga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batazineza icyo bagomba gukora, nyuma y’aho iki gihugu gitangarije ko abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri kaminuza zahisemo gukoresha iyakure muri ibi bihe bya Covid-19, bagomba gusubira mu bihugu byabo.
Ku wa 6 Nyakanga, nibwo ibiro bya ya USA bishinzwe abinjira n’abasohoka, ICE byatangaje ko nta munyeshuri w’umunyamahanga uzemererwa kuguma muri iki gihugu, nyuma y’impeshyi mu gihe kaminuza zabo zaba zarahisemo gutanga amasomo hifashishijwe iyakure, cyeretse gusa igihe baba bimukiye muri kaminuza zizakomeza gutanga amasomo uko bikwiye
ICE yavuze ko utazashaka kubahiriza iki cyemezo azaba ari kwishyira mu kaga ko gusubizwa mu rugo hakoreshejwe imbaraga (Deportation)
Nyuma y’iki cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamwe mu banyeshuri b’abanyamahanga barimo n’abanyarwanda bari baraheze mu rujijo bitewe n’uko ibigo byabo bitarababwira niba bazakomeza kwiga bakoresheje iyakure cyangwa niba bizakomeza uko byari bisanzwe.
Kaminuza nyinshi zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo iya Harvard, Princeton na Rutgers zatangaje ko mu gihe zizaba zongeye gutanga amasomo hazifashishwa iyakure kugeza igihe icyorezo cya Covid-19 kizaba cyamaze kugabanya ubukana muri iki gihugu.
Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwaretse gahunda yo gusubiza mu bihugu byabo abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri kaminuza ubu zimuriye amasomo yose kuri internet mu kwirinda coronavirus.
Uku kwisubiraho kubaye hashize icyumweru iyo gahunda itangajwe.
Kaminuza za Massachusetts Institute of Technology (MIT) na Harvard zari zareze leta mu nkiko kubera iyo gahunda.
Allison Burroughs, umucamanza mu karere ka Massachussetts, avuga ko impande zombi ubu zumvikanye.
Ubwo bwumvikane busubijeho gahunda yashyizwe mu bikorwa mu kwezi kwa gatatu, muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.
Iyo gahunda yemerera abanyeshuri b’abanyamahanga kwitabira amasomo mu buryo bw’iyakure bwo kuri internet mu gihe bibaye ngombwa.
Ibemerera kandi kuguma muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko ku ruhushya (visa) rwa kinyeshuri, nkuko ikinyamakuru The New York Times kibitangaza.
Umubare munini w’abanyeshuri b’abanyamahanga bajya kwiga muri Amerika buri mwaka kandi bagira uruhare rukomeye mu mikoro ya za kaminuza.
Mu bihe bya vuba bishize, Kaminuza ya Harvard yatangaje ko kubera impungenge itewe n’ikwirakwira rya coronavirus, umwaka w’amashuri ugiye gutangira amasomo azakomeza gutangirwa kuri internet.
Kaminuza ya MIT, cyo kimwe n’izindi nyinshi, nayo yatangaje ko izakomeza gukoresha gahunda yo kwigishiriza kuri internet
Tubibutse ko ICE yavuze ko nta munyeshuri wagombaga gutangira amasomo muri Kaminuza zahinduye imyigishirize zikayoboka iyakure uzahabwa Visa.
Imibare ya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2018-2019 muri iki gihugu higaga abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 1200.
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)