Kuri uyu munsi tariki ya 18 Nyakanga, rutahizamu wa Rayon Sports, Mugisha Gilbert arizihiza isabukuru y'imyaka 24, avuga ko yishimira uko agenda atera imbere umunsi ku munsi.
Mugisha Gilbert yavutse tariki ya 18 Nyakanga 1996 avukira i Muhanga, avuka mu muryango w'abana 5 akaba ari ubuheta(akurikira imfura).
Kuri iyi nshuro yizihiza isabukuru y'imyaka 24, Aganira na ISIMBI.RW, Mugisha Gilbert avuga ko yishimira iterambere amaze kugeraho, uburyo agenda atera imbere umunsi ku munsi.
Yagize ati“ikintu cya mbere nishimira ni uko uko imyaka igenda izamuka ari nako ngenda nkura no mu bwenge kandi nkagerageza gukora ibyanzamfasha imbere mu buzima bwanjye kandi mbona ngenda mbigeaho gahoro gahoro.”
Akomeza avuga ko ikintu cyamubabaje mu buzima bwe kuri iyi myaka afite, ari igihe murumuna we yotswaga n'amavuta agashya ukoboko kose muri 2012.
Yagize ati“urebye ntabwo nigeze mbabara cyane ariko ikintu navuga kugeza ubu cyambabaje mu buzima bwanjye ni umunsi murumuna wanjye yahiyeho akaboko. Yokejwe n'amavuta akaboko kose karashya.”
Mugisha Gilbert yinjiye muri Rayon Sports muri 2017 akaba amaze imyaka 3 muri Rayon Sports aho asigaje umwaka umwe w'imikino. Yinjiye muri iyi kipe avuye muri Pepiniere FC yinjiyemo muri 2016 avuye muri Dream Team Football Academy yagezemo muri 2012.
source http://isimbi.rw/siporo/article/murumuna-we-wahiye-akaboko-kose-ibitazibagirana-kuri-mugisha-gilbert-wa-rayon-sports-wujuje-imyaka-24