Cassa Mbungo yavuze impamvu yababajwe no gutandukana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Cassa Mbungo Andre wamaze kwerekeza muri Gasogi United, avuga ko yababajwe no gutandukana na Rayon Sports kuko yumvaga hari ikintu azasigira abafana b'iyi kipe bazamwibukiraho ariko bikaba bitarakunze bitewe n'igihe gito yayimazemo.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Cassa Mbungo yagizwe umutoza wa Rayon Sports, asinya kuyitoza mu mikino isigaye ya shampiyona, nyuma y'uko shampiyona iranigjwe itarangiye kubera icyorezo cya COVID-19, iyi kipe yahisemo gutandukana n'uyu mutoza bazana Guy Bukasa watozaga Gasogi United.

Aganira na B&B, uyu mutoza yavuze ko yababajwe cyane no kuba avuye muri iyi kipe nta kintu asigiye abafana bazamwibukiraho.

Yagize ati“byarambabaje kuva muri Rayon Sports mu gihe gito nk'iki, kuko nifuzaga kuzava muri iyi kipe hari icyo nyisigiye ku buryo abafana bazanyibuka njye na mugenzi wanjye Alain. Gusa siko byagenze bahisemo kuzana umutoza mushya, ndabifuriza amahirwe masa.”

Akomeza avuga ko ibyo iyi kipe imugomba bazicara bakabikemura nk'abagabo kuko yizeye ko bitazagera mu nkiko kuko Rayon Sports ifite abayobozi beza.

Cassa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports, AS Kigali, Police FC, Sunrise FC ndetse na AFC Leopards yo muri Kenya.

Cassa avuga yababajwe no gutandukana na Rayon Sports nta kintu ayisigiye


source http://isimbi.rw/siporo/article/cassa-mbungo-yavuze-impamvu-yababajwe-no-gutandukana-na-rayon-sports
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)