Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n'inzego z'ibanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibikorwa bitandukanye birimo n'insengero byari byahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19.

Mu nama y'abaminisitiri y'ubushize abayobozi b'amadini bari basabwe gushyira ku miryango y'insengero uburyo bwo gukaraba intoki (za kandagira ukarabe), gutandukanya intebe kugira ngo abajya mu nsengero bage bicara bahanye intera nibura ya metero.

Insengero zasabwe kandi gushyiriraho abayobozi uburyo bwo gutura bakoresheje mobile money. Ikindi ni uko abana bari munsi y'imyaka 12 batemerewe kujya mu nsengero.

Imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri igaragaza ko utubari tuzakomeza gufunga, imipaka igakomeza gufunga usibye ibikorwa by'ukwikorezi bw'ibicuruzwa mu makamyo, mu gihe Abanyarwanda baba cyangwa batuye hanze bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk'uko biteranywa n'amabwiriza y'inzego z'ubuzima.

Abari mu kato kandi biyishyurira ikiguzi cya serivisi bakenera, nyuma y'iminsi 15 hakaba hazafatwa izindi ngamba nyuma y'isesengura ry'inzego z'ubuzima.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Insengero-zemerewe-gukora-ariko-uburenganzira-bwo-gufungura-buzajya-butangwa-n-inzego-z-ibanze
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)