Ku wa 3 Nyakanga nibwo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwanzuye ko nta bimenyetso byagaragaye ku byo bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda bashinjwaga n’umucamanza Jean-Louis Bruguière, ku ruhare rwabo mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Juvénal Habyarimana muri Mata 1994.