Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo ko insengero zongera gufungurwa ariko uburenganzira bukazatangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nyuma yo kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.