Perezida Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu gihe Kayitesi Alice yahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo.
Itangazo rishyira abayobozi bombi ku mirimo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa 7 Nyakanga 2020.
Rigira riti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasubije Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Yagize kandi Madamu Alice Kayitesi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.’’
Gatabazi yagaruwe ku mirimo ye nyuma yuko ku wa 25 Gicurasi 2020 yari yahagaritswe. Icyo gihe Gatabazi hamwe n’uwari uw’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, bahagaritswe ku mirimo yabo na Perezida Kagame “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, rivuga ko Perezida Kagame “abaye ahagaritse” abo bayobozi bombi “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.
Ntihatangajwe ibyo aba bayobozi bakurikiranyweho gusa kuba Gatabazi yongeye guhabwa inshingano ze ni igihamya ko iperereza ryasanze yera.
Mu mpinduka zindi zatangajwe mu miyoborere y’intara ni aho Kayitesi Alice wahoze ayobora Akarere ka Kamonyi yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Yasimbuye kuri uyu mwanya Gasana Emmanuel wayoboye Amajyepfo mu 2018 nyuma y’imyaka icyenda yari amaze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu.
Gatabazi yagizwe Guverineri w’Amajyaruguru mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2017, nyuma y’imyaka 14 ari Umudepite. Yasimbuye Musabyimana Jean Claude wamaze igihe kigera ku mezi icyenda kuri uyu mwanya, nawe wari usimbuye Bosenibamwe Aimé [uherutse kwitaba Imana] we wamaze imyaka itandatu ayobora iyi ntara.
The post Gatabazi uherutse gusaba imbabazi Perezida Kagame yasubijwe ku mirimo naho Kayitesi Alice ahabwa kuyobora Intara y’Amajyepfo. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/gatabazi-uherutse-gusaba-imbabazi-perezida-kagame-yasubijwe-ku-mirimo-naho-kayitesi-alice-ahabwa-kuyobora-intara-yamajyepfo/
