
Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, bamaze iminsi ibiri bafunzwe aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’amashuri bari bayoboye.
Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, ni we washinze Kaminuza ya
Christian University of Rwanda ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul.
Yatawe muri yombi ku wa Gatanu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo
gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.
Prof Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (Vice Chancellor)
iherutse gufungwa, na we yatawe muri yombi akekwaho ibyaha byo gukoresha nabi
umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n’icyaha gishingiye ku cyenewabo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dominique Bahorera,
yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ryabo, aho yabwiye IGIHE ko bafunzwe ku
wa Gatanu w’iki Cyumweru.
Ati “Ibyaha byose bakekwaho, babikoze mu nyungu z’amashuri bari bayoboye, umwe
nk’umuyobozi undi nka nyir’ishuri.”
Bahorera yirinze gutangaza uburyo ibi byaha byakozwe, avuga ko bikiri
gukorwaho iperereza, ko nirirangira dosiye zabo zizashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Prof Karuranga wayoboye Kaminuza ya Kibungo
kuva mu mu 2017 kugeza umunsi ifungwaho, ibyinshi mu byaha akekwaho
yabikoze mu mwaka wa mbere ku buyobozi bwe (hagati ya 2017 na 2018), aho
agendeye ku cyenewabo, yemereraga bamwe mu banyeshuri kwiga ku buntu.
Bivugwa ko Dr Habumuremyi we ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye
kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo
iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga
yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe
agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.
Hashize igihe kinini havugwa ibibazo muri iyi kaminuza, aho abarimu bayo n’abandi
bakozi bamaze igihe kinini badahembwa.
Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20
Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga
(PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou.
Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki
ya 23 Nyakanga 2014 agasimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri
w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard
Makuza, Pierre Celestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.
Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa
Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumurembyi, Perezida w’Urwego
rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe
(Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor), umwanya
yariho kugeza ubu.
