Umwaka warashize Urukiko rw'Umurimo rwemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ndayishimiye Eric[Bakame] miliyoni 7 kubera kumwirukana binyuranyije n'amategeko, gusa ntacyakozwe uyu munyezamu akaba avuga ko imyanzuro y'urukiko igomba kubahirizwa kuko igihe bahaye iyi kipe cyo kumwegera cyarangiye kandi bakaba batarabikoze.
Bakame yareze Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n'amategeko. Nyuma yo gutsindwa mu Rukiko rw'Umurimo iyi kipe yajuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge na rwo rwemeza ko ikirego cya Bakame gifite ishingiro bityo bagomba kubahiriza imyanzuro y'Urukiko rw'Umurimo.
Icyo gihe Rayon Sports yabwiye ISIMBI ko itarabona imyanzuro y'urukiko ko nta n'icyo batangaza.
Aganira na ISIMBI, Bakame yavuze ko aho ibintu bigeze ubu ari ugukurikiza imyanzuro y'urukiko.
Yagize ati "navuga ko ikibazo cyanjye na Rayon Sports kitararangira ariko kigeze hejuru ya 90%, simba nshaka kubyinjiramo kuko mfite umunyamategeko urimo kubikurikirana. Oya nta muyobozi twigeze tuvugana."
Yakomeje avuga ubu barimo kubikurikirana kugira ngo imyanzuro y'Urukiko yubahirizwe.
Yagize "nkeka kuvugana nabo byararangiye kuko igihe bahawe cyararenze, oya kuvugana ubu ntibyakunda kuko ubu twangiye inzira zo kugira ngo imyanzuro y'urukiko yubahirizwe "
Muri Kamena 2018, Rayon Sports hagaritse Bakame igihe kitazwi kubera amajwi yakwiriakwiye ku mbuga nkoranyambaga avugana n'umwe mu bafana amagambo atari meza ku ikipe, byafashwe nko kuyigambanira.
Mu Gushyingo 2018 ni bwo iyi kipe yafashe umwanzuro wo gutandukana burundu n'uyu musore ndetse ntibagira ikintu na kimwe bamuha.
Bakame yahise yitabaza Urukiko rw'Umurimo maze muri Gashyantare 2019 rutegeka ko yishyurwa amafaranga y'u Rwanda arenga gato miliyoni 7.
Bakame yagereraga umushahara w'amezi 5 yahagaritswe ntahembwe ahwanye na 2 250 000 z'amafaranga y'u Rwanda y'amezi kuko yahembwaga ibihumbi 450, asaba Frw 450 000 yo kuba atarabonye icyemezo cy'umukoresha wa nyuma, asaba kandi imishahara y'amezi 8 yari isigaye ku masezerano ye ingana na 3 600 000, Frw 800 000 y'umwunganizi mu mategeko n'andi 20 000 yatanzwe nk'ingwate y'amagarama y'urukiko, yose hamwe akaba Frw 7 120 000, ibi byose Urukiko rukaba rwarabihaye umugisha.
Ibi Rayon Sports ntiyabikojejewe ahubwo yahise ijuririra iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Uru rukiko narwo rukaba rwaremeje ko ikirego cya Bakame gifite ishingiro bityo ko iyi kipe igomba kwishyura amafaranga yategetswe n'Urukiko rw'Umurimo.
source http://isimbi.rw/siporo/article/bakame-avuga-ko-ntacyo-afite-cyo-kuvugana-na-rayon-sports-imyanzuro-igomba-kubahirizwa