Bamwe mubantu bagiye bavukana ibice bidasanzwe kuva isi yaremwa. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku isi tubaho abantu bisanga bateye bitandukanye ugasanga runaka na runaka bafite imiterere ihabanye gusa Hari n’abandi usanga ibice byabo bigaragarira amaso y’abandi bitandukanye cyane nibyabantu basanzwe bagira.
Kuriyi nshuro tugiye kubereka bamwe mu bantu batangaje ku isi bagiye bavukana ibice by’umubiri bidasanzwe.

Umwana wavukanye amaguru mu gatuza

Uyu mwana witwa Deepak wavukiye mu buhinde, yavukanye amaguru n’amaboko arenze umubare usanzwe, uretse amaguru abiri asanzwe ku gice cyo hasi, uyu yavukanye nandi abiri yameze mu gatuza hejuru gato y’inda.
Iruhande gato rwayo maguru yo mu gatuza hari n’amaboko mato cyane nayo yiyongera ku yandi asanzwe. Akimara kuvuka abaturanye bamwe batekereje ko ari idayimoni mugihe abandi batekereje ko ari Imana ishobora kuba ibagendereye. Uyu mwana yaje kugira amahirwe ibitaro byo mu mujyi wa Bangalore byemeye kumubaga ku buntu ngo bimutunganye bikureho aya maboko n’amaguru y’umurengera. Iki gikorwa bamukoreye kubuntu kibarirwa agaciro ka miliyoni zisaga 75 z’amanyarwanda.

Umugabo warufite imitima ibiri

Uyu wavukiye mu butaliyani, we ibye biratandukanye cyane. Uyu ntabwo yavutse afite imitima ibiri ahubwo uwundi yaje kuwugira nyuma. Uyu mugabo ubwo yarageze mu myaka ye y’izabukuru yaje kugira ikibazo cy’uburwayi bw’umutima, nibwo yemeye kujya kwa muganga nuko agezeyo basanga ikibazo cye kirakomeye cyane, babonye umutima we udashobora gukira bahitamo kumushyiramo undi muzima kugira ngo bafashe uwari urwaye, kumushyiramo undi byagenze neza ndetse uwo mugabo yisanga ari gukoresha imitima ibiri ndetse iza no kumenyerana yose.

Umugore ufite imoko y’ibere mu kirenge

Uyu mugore wavukanye imoko mu bworo bw’ikirenge nawe yatunguye benshi cyane kuko ntibyari bisanzwe. Igitangaje kurushaho nuko uyu yatangaje ko itamubangamira cyangwa ngo imurye na gacye mugihe ari kugenda. Icyakora n’ibintu bitangaje cyane ndetse buri wese atapfa kumva byoroshye.

Umwana wavukanye amano n’intoki 31.

Uyu mwana nawe wavukiye m’Ubushinwa, yavukanye amano 16 ndetse n’intoki 15.

Mu mwaka wa 2010, yajyanywe kwa muganga kumubaga kugira ngo akurweho izi ntoki n’amano by’umurengera, uyu yarabazwe bigenda neza kuri ubu ameze neza nk’abandi bose. Icyakora nubwo yabazwe ntabwo byaciwe ngo babijugunye byose, ahubwo nko kuntoki eshatu kukaboko kamwe zarahujwe zikora rumwe ndetse izindi enye kukandi nazo zirahuzwa ziba rumwe nyuma byaje kugaragara ko zimubangamiye haza gukurwamo zimwe ibintu bimera neza.

Umugore wameze amahembe

Ntabwo ari ibintu bisanzwwe kumva umwana w’umuntu yameze ihembe rwose, uyu witwa Zhang Ruifang ku myaka ye 100 yameze ihembe kuruhande rw’ibumoso ,mu gahanga.

Rijya kuza byatangiye ari nkurwara cyangwa umusatsi ugiye kumera ariko byaje kuba ihembe rirakura ndetse rireshya na santimentero eshanu zose (5cm). vubaha uyu mukecuru yatangiye kumera nirindi hembe kurundi ruhande rw’agahanga ke, ndetse nyirubwite avuga ko aritegerezanyije amatsiko kugira ngo azayagire ari abiri areshya neza.

The post Bamwe mubantu bagiye bavukana ibice bidasanzwe kuva isi yaremwa. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/bamwe-mubantu-bagiye-bavukana-ibice-bidasanzwe-kuva-isi-yaremwa/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)