Muri Gicurasi 2019, nibwo mu gishanga cya Muyanza gihuriweho n'Imirenge ya Buyoga, Burega n'igice gito cy'Umurenyge wa Ntarabana, hatangiye guhingwa igihingwa cya tangawizi kitari kimenyerewe mu Rwanda.
Kuri ubu iki gihingwa cya Tangawizi gihingwa gusa ku gice cy'Umurenge wa Burega ariko ubuyobozi butangaza ko n'ibindi bice by'umwihariko iby'iki gishanga bizatangira guhingwamo tangawizi nyuma yo kubona ko umusaruro wayo ari mwiza.
Ni igishanga gifite igice cy'ubuso bungana na hegitari 1100, ni ukuvuga ko ubu ni ubuso butunganyijwe muri iki gishanga aho abagihingamo batajya bagira ikibazo cy'amapfa kuko hari damu ya Muyanza [Valley Dame], yifashishwa mu kuhira ibihingwa.
Iki gishanga gisanzwe gihingwamo ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, imboga, imbuto n'indabo ndetse na tangawizi iri mu bihingwa bigeze muri iki gishanga vuba.
Paul Imulia, Umunyakenya ufatanya n'abaturage bo muri aka karere guhinga tangawizi yabwiye UKWEZI ko iki gihingwa kugihinga bisaba ubutaka bwiza n'amazi menshi.
Tangawizi ni igihingwa kitagoye kukitaho kandi n'ibijyanye n'igihe imara mu murima ni gito cyane kuko yerera amezi 10.
Paul Imulia avuga ko batangiye gusarura iza mbere kandi ko nta kibazo cy'isoko bafite. Ati “Isoko turarifite rihagije haba imbere mu gihugu no hanze yacyo”.
Umusaruro wa tangawizi watangiye kuboneka mu gishanga cya Muyanza
Iki gihingwa cyerera mu butaka, cyera ibijumba, ibi bijumba nibyo bahitamo ibyo bashaka kuzagira imbuto bakabirekera mu butaka bikazakomereramo kugira ngo nibabitera bizamere.
Gutegura imbuto ya tangawizi bikorwa nk'uko bikorwa mu gutegura imbuto y'ibirayi, kuko iki gihingwa ari ubwa mbere cyari gihinzwe mu Rwanda, imbuto yakuwe muri Tanzania.
Intego ni uko imbuto ituruka yanze yagenda igabanuka hakongerwa itunganyirizwa imbere mu gihugu.
Akomeza agira ati “Imbogamizi dufite ni izo kutabonera igihe imbuto zo gutera kubera ko bidusaba kuzikura muri Tanzania”
Imulia avuga ko mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo bateganya kujya batuburia mu Rwanda imbuto zo gutera ndetse ngo baranabitangiye.
Aba bahinzi bavuga ko guverinoma y'u Rwanda yabafashije cyane kuko yatunganyije igishanga cya Muyanza kandi ikanahakorwa damu ituma babona amazi yo kuhira.
Paul Imulia ati “Guverinoma yaradufashije cyane, icyo twayisaba ni uko yakomeza kutuba hafi, kugira ngo tutazagira ikibazo cy'amazi yo kuhira kuko tangawizi ni igihingwa gikenera amazi menshi”.
Uyu Munyakenya avuga ko Abanyarwanda bakwiye kureka imyumvire yo kumva ko tangawizi ari igihingwa cy'abanyamahanga nabo bakagihinga kuko mu Rwanda kihera.
Ati “Abanyarwanda batureberaho uko tubigenza, ababikeneye bakaza tukaberekera nabo bagatangira kuyihinga kuko ni igihingwa kitagoye”.
Ibyo kuba tangawizi ari igihingwa kitagoye binashimangirwa na Mulindwa Prosper, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Rulindo.
Mulindwa avuga ko igihingwa cya tangawizi ari igihingwa gishya mu karere ka Rulindo, gusa ngo ni igihingwa gitanga umusaruro n'amafaranga kurusha bimwe mu bihingwa abaturage b'akarere ka Rulindo basanzwe bahinga.
Abahinzi bagera kuri 60 nibo bamaze kubona akazi gahoraho mu buhinzi bwa Tangawizi mu karere ka Rulindo
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo kandi butangaza ko magingo aya hari abakozi bahoraho bakora mu buhinzi bwa tangawizi bari hagati ya 60 na 70.
Mulindwa avuga ko mu byo abaturage ba Rulindo bungukiye kuri iki gihingwa gishya ari uko kibaha amafaranga bagashobora kwizigamira bakagura amatungo, ikindi ngo ni uko abahinzi bari kwiga uko gihingwa kugira ngo nabo bazagihinge mu marima yabo.
Akarere ka Rulindo gateganya kongera ubuso buhinzeho tangawizi bukava kuri hegitari 10 zikaba hegitari 20, ibi ngo bizatuma n'umubare w'ababona akazi muri ubu bihinzi wiyongera.
Ati “Ni igihingwa kitarwara nk'ibindi bihingwa, ni igihingwa gitanga amafaranga kuko muri iki gihe ikilo kimwe kiragura amafaranga ari hejuru ya 1200, urumva rero kiratanga amafaranga menshi ku baturage”.
Aka karere gahinga tangawizi ku buso bungana na 1/3 cya hegitari buri cyumweru kugira ngo gusarura bige bihoraho aho kugira ngo yerere rimwe igire rimwe ku isoko.
Ati “Turateganya ko n'abaturage bazajya bakihingira umushoramari akabaha imbuto akanabagurira umusaruro”.
Damu ya Muyanza ifite amazi ahagije?
Visi Meya Mulindwa avuga damu ya Muyanza ifite amazi ahagije mu kuhira imyaka yose ihingwa muri iki gishanga kuko ngo mbere y'uko ikorwa habanje gukorwa inyinyo harebwa ingano y'amazi akenewe.
Ati “Iyo yuzuye igira metero cube miliyoni 2 n'ibice bitatu ntabwo rero amazi ashobora kuba makeya kuko ubuso bwuhirwa bwatunganyijwe hakurikijwe amazi aba muri damu”.
Visi Meya avuga ko tangawizi ikenera amazi menshi igiterwa. Ngo iyo imaze gukura ntabwo ikomezera gukenera amazi menshi nk'uko bigenda ku bihingwa birimo n'urusenda.
Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere tugira imvura ihagije y'itumba n'umuhindo. Kimwe n'ahandi mu Rwanda mu karere ka Rulindo izuba ryinshi riva guhera muri Kamena kugeza muri Nzeli, hakanava izuba riringaniye mu kwezi kwa mbere n'ukwa kabiri.
Mulindwa ati “Ntabwo ayo mezi atanu ariyo yatuma amazi ashyira muri damu, icyo dukora ni ukuyasaranganya ku buryo ibice byose bibona amazi ku gihe”.
Akarere ka Rulindo gasaba abakoresha aya mazi y'idamu ya Muyanza kuyakoresha neza bakirinda ko hari aho itiyo yatoboka ngo amazi amare umunsi wose apfa ubusa. Abahinzi bagera kuri 60 nibo bamaze kubona akazi gahoraho mu buhinzi bwa Tangawizi mu karere ka Rulindo
Damu ya Muyanza yifashishwa mu kuhira imyaka yo mu gishanga cya Muyanza gihuza imirenge itandukanye mu Karere ka Rulindo
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Abarenga-60-bamaze-kubona-akazi-gahoraho-mu-buhinzi-bwa-Tangawizi