Abakinnyi ba Arsenal bagaragaye bambaye imyambaro ya Made in Rwanda, ni nyuma yo gusobanurirwa n'abanyarwanda bahanga iyi myambaro, ni muri gahunda ya Visit Rwanda igamije kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda.
Iki kiganiro cyayobowe na Ruhumuliza Emmanuel ukora muri Visit Rwanda, kikaba kibanze ku myambarire y'abakinnyi batatu ba Arsenal bari bitabiriye iki kiganiro ndetse n'impamvu bakunda iyi myambaro.
Abo bakinnyi ni Pierre-Emerick Aubameyang, Héctor BellerÃn na Reiss Nelson, hagiye hagaragazwa amafoto ya bo mu bihe bitandukanye kugeza ku yo bambaye imyenda ikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).
Bakaba basobanuriye n'unmwihariko w'iyi myambaro ikorerwa mu Rwanda
Muri iki kiganiro, rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang, yavuze ko ku kijyanye no kwambara arebera kuri nyakwigendera, Michael Jackson.
Yagize ati“kuva nkiri muto ngerageza gukurikiza Umwami wa Pop, Michael Jackson ni we mfatiraho urugero mu bijyanye n'imyambarire.”
Imyaka ishize ari 2 ikipe ya Arsenal isinyanye amasezerano n'u Rwanda y'imyaka 3, aho mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda yambara ‘Visit Rwanda' ku kuboko kw'iburyo.
source http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-arsenal-bagaragaye-bambaye-imyenda-ya-made-in-rwanda