Mumafoto kurikira ibyaranze inama y’umuryango FPR inkotanyi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yahuje abanyamuryango 250 bayobora inzego zitandukanye muri uyu muryango. Yabaye mu gihe u Rwanda rugihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse abayitabiriye bakurikije amabwiriza yo kwirinda nko kwambara agapfukamunwa no guhana intera hagati yabo.
Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe u Rwanda rurimo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, amahirwe ari uko atari umwihariko warwo gusa nubwo rwo rugerwaho n’ingaruka zitandukanye bitewe n’uko igihugu giteye.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi nama yayitumije kugira ngo haganirwe uko u Rwanda rwitwaye n’uko ruzakomeza kwitwara kuko bisa n’aho icyorezo ntaho kirajya ndetse abenshi bakibona nk’aho aribwo kigitangira.
ubwo perezida wa repuburika yageraga kucyicaro cy’umuryango.
mbere yo kwinjira mu cyumba cy’inama hamwe na Francois ngarambe.
gushyira intera hagati y’umuntu nundi byubahirijwe.
umuyobozi mukuru w’inama y’igihugu y’amashuri makuru na kaminuza Rose mukankomeje.
umunyemari sina Gerald nawe ari mu bitabiriye inama.
bamwe mubayobozi munzego zitandukanye bitabiriye inama.
perezida Paul Kagame n’umunyamabanga mukuru w’umuryango françois ngarambe ubwo haririmbwaga indirimbo y’umuryango.
abitabiriye inama mbere yo kwinjira mu cyumba cy’inama babanje kwambara neza udupfukamunwa.

Umukuru w’igihugu mubyo yasabye abanyarwanda harimo no kutarobanura ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya coronavirusi ngo izindi bumveko zitabareba.

The post Mumafoto kurikira ibyaranze inama y’umuryango FPR inkotanyi. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/mumafoto-kurikira-ibyaranze-inama-yumuryango-fpr-inkotanyi/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)