Kwizera Olivier yariye amafaranga ya Gasogi United, ashaka kwerekeza muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'ubwo ahakana ko nta masezerano y'ikipe ya Gasogi United afite, umunyezamu Kwizera Olivier hagaragaye inyandiko igaragaza ko yafashe amafaranga make ku mafaranga iyi kipe izamugura imwongerera amasezerano mu gihe atajya gukina hanze y'u Rwanda, perezida w'iyi kipe avuga ko atagurishwa.

Amasezerano ya Kwizera Olivier na Gasogi United yarangiye muri Kamena 2020. Perezida w'iyi kipe akaba aherutse gutangaza ko iyi kipe ari yo imufite mu nshingano ndetse ko ikipe imwifuza yabegera.

Kwizera Olivier aherutse gutangariza ISIMBI ko ari umukinnyi udafite ikipe kuko yasoje amasezerano ya Gasogi United. Byavugwaga ko ari mu biganiro bya nyuma n'ikipe ya Rayon Sports ngo abe yayerekezamo.

Nk'uko twabibabwiye, iyi kipe yarimo imufasha kujya gukina hanze y'u Rwanda mu ikipe ya AS Vita Club muri DR Congo nk'uko bari barabyumvikanye.

Amakuru avuga ko Kwizera Olivier wari wizeye ko azerekeza hanze y'u Rwanda, yaje kugira ikibazo ahabwa amafaranga na Gasogi United angana na miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda, ayisinyira ko ayo mafanga ahawe ari avance ku mafaranga iyi kipe izamugura akayisinyira umwaka umwe mu gihe ataba agiye gukina hanze y'u Rwanda nk'uko bigaragara ku rwandiko yasinyeho muri Gicurasi.

Ruragira ruti“njyewe Kwizera Olivier, nakiriye miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda, nyihawe na Gasogi United nka avance y'amasezerano yanjye mashya mu gihe ntagiye gukina hanze y'u Rwanda .”

Ibaruwa yasinyeho

Perezida w'iyi kipe KNC akaba yahise atangaza ko uyu mukinnyi ari umukinnyi w'ikipe ya Gasogi United ndetse ko atagurishwa abamushaka bakureyo amaso.

Kwizera Olivier yahawe avance na Gasogi United ngo mu gihe yaba atagiye hanze azabongerere amasezerano


source http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yariye-amafaranga-ya-gasogi-united-ashaka-kwerekeza-muri-rayon-sports
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)