Ikamyo yatobotse amapine ikagonga moteri irutwa n'igare rizima rigenda – KNC wishongoye kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umuvigizi w'ikipe ya Rayon Sports yagereranyije ikipe ya Gasogi United n'igare, perezida w'iyi kipe Kakoza Nkuriza Charles [KNC], yayishongoyeho ko bo n'ubwo ari igare baruta ikamyo yagonze moteri.

Ibi byahereye ku kiganiro umuvugizi wa Rayon Sports yahaye Radio Rwanda aho yahakanaga ko Gasogi United itahanganira umukinnyi na Rayon Sports, byari biturutse kuri rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Bola Lobota iyi kipe iherutse gusinyisha byanavugwaga ko Rayon Sports imwifuza.

Nkurunziza Jean Paul akaba yavuze ko kuba yarayigiyemo bitavuze ko bahananye kuko ari amakipe abiri atandukanye imwe ari nk'igare indi ikaba ikamyo.

Yagize ati“Gasogi United ni igare, Rayon ikaba ikamyo. Ni kwa kundi umunyegare afata inyuma ku ikamyo ngo imufashe ahazamuka. Rayon yifuje gukura umukinnyi muri Gasogi United ntibyasaba n'isegonda. Rayon ntabwo yahanganira umukinnyi na Gasogi United na bo barabizi.”

Nkurunziza Jean Paul abona Gasogi ari igare, Rayon ikaba ikamyo

Mu magombo make, perezida w'iyi kipe yabasubije ko n'ubwo biyita ikamyo bashobora kuba barutwa n'igare rizima.

Yagize ati“ndangira ngo mbwire abantu bavuga ko ari za romoroke, ariko bamenye ko hari za romoroke zagonze moteri zatobotse n'amapine zirutwa n'igare rigenda.”

KNC ahamya ko igare rizima riruta ikamyo ishaje
Gasogi United ngo imwe ni igare indi ikaba ikamyo

Rayon Sports na Gasogi United ni amakipe arimo kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura umwaka w'imikino wa 2020-2021. Gasogi United ikaba imaze gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo Bola Lobota na Iradukunda Jean Bertrand.

Rayon Sports na yo imaze gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo umunya-Togo, Alex n'umurundi Nihoreho Arsene.



source http://isimbi.rw/siporo/article/ikamyo-yatobotse-amapine-ikagonga-moteri-irutwa-n-igare-rizima-rigenda-knc-wishongoye-kuri-rayon-sports
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)