Kayonza: Polisi yataye muri yombi umwe mu Basore bari bagiye gutwika Umuryango( w’Abantu). #rwanda #RwOT

webrwanda
0
By KASUKU MEDIA

Ku wa kabiri tariki ya 23 Kamena 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi yataye muri yombi umwe mu basore bari bagiye gutwikisha Urutambi, umuryango w’abakobwa babiri banze undi mugenzi we.
Amakuru avuga ko aba basore ubundi baje ari babiri ariko polisi yahagera umwe agacika. Uyu wacitse rero ngo yakunze aba bakobwa bombi bavukana, nuko bombi baza kumenya ko bateretwa n’umusore umwe bahitamo kumwanga bose. Uyu musore abonye bose bamwanze ahitamo kujya gutereta umwe muri bo amusaba ko yamubera umugore ariko undi arabyanga.
Uyu mukobwa amaze kwanga uyu musore, yahise agira umujinya mwinshi ahita amanuka mu kirombe asanzwe akoramo acukura amabuye y’agaciro, ahakura urutambi rukoreshwa ruturitsa amabuye, asaba mugenzi we ko amuherekeza gutwika umuryango w’aba bakobwa ngo kuko bamwanze bose, undi nawe arabyemera. Ngo uyu musore yabanje kujya aza gutera ubwoba uyu muryango, akababwira ko azabarimbura bitewe n’uko abakobwa babo bamwanze.
Nkuko byatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Jackline, ngo uyu musore yaje ageze hafi y’iwabo w’aba bakobwa ahamagara umwe muri bo, amusaba ko yaza bakaryamana ariko umukobwa arabyanga. Amaze kubyanga umuhungu yahise ahamagara wa Mukobwa amubwira ko agiye kurimbura umuryango we wose.
Yakomeje avuga ko abaturanyi b’uyu muryango babonye ibyo aba basore bari bafite, bahita bahamara Polisi. Ikihagera uyu nyiri gucura umugambi mubisha yahise acika arirukanka, uwari uje kumufasha ahita afatwa, ndetse ashyikirizwa RIB kugira ngo ahanirwe ibyo yari agiye gukora hakurikijwe amategeko. Uyu wacitse naw ari gushakishwa.
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)