Amafoto:ibihugu by’Africa bifite abakobwa neza, uratungurwa naho u Rwanda ruherereye #rwanda #RwOT

webrwanda
1
By Twahirwa Emmy
Ibihugu byinshi bya Afrika bizwiho kugira abakobwa bafite uburanga n’igikundiro, ariko buri wese ku giti cye yakwikorera urutonde rwe bitewe n’igisobanuro we aha ubwiza kuko ntawe utakwifuza kubona igihugu cye cyiza ku isonga.
Biragoye kuba wavuga ngo ni ihame ko ibi ari byo bihugu bihoraho mu kuba bifite abakobwa beza muri Afrika, gusa ibi tugiye kubagezaho ni bimwe mu bigenda bigarukwaho cyane. 
Impamvu ni uko imbuga zigiye zitandukanye zitondeka uru rutonde mu buryo butandukanye ariko ahanini icyo izi mbuga tuba dukesha aya makuru ziba zagendeyeho mu guhitamo ibihugu bihiga ibindi kugira abakobwa beza ni: Uburanga, Igikundiro, Kugira urugwiro no Gukurura abagabo.
Uru rutonde tugiye kubagezaho tukaba turukesha ExpatKings:
10.South SUDAN
Ku mwanya wa 10 dusangaho Sudan y’Epfo nk’igihugu gifite abakobwa beza kandi bagira urugwiro ndetse banakurura abagabo .
9.RWANDA
U Rwanda ni igihugu gifite umutekano, kikarangwamo umutuzo ndetse n’ahantu nyaburanga ho gutemberera haryoheye ijisho, kikaba kandi kinakurura ba mukerarugendo batari bacye. Ku mwanya wa cyenda rero dusangaho abari b’abanyarwandakazi nabo bakurura abatari bacye.
8.MORROCO
Igihugu cya Morroco gituwe n’abakoresha ururimi rw’icyarabu cyane, kikaba kirangwa n’umutekano ndetse nacyo kiza kuri uru rutonde rw’ibihugu bifite abakobwa beza muri Africa.
7.KENYA
Kenya ni igihugu kigendwa na ba mukerarugendo benshi kuko byibuze  buri mwaka gisurwa na ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 2. Si ibi gusa kandi kuko Kenya ifite umwihariko wo kuba ari amahitamo ya mbere kuri ba mukerarugendo baba baje muri Africa ku nshuro yabo ya mbere. Abakobwa bo muri kenya bakaba ari beza, niyo mpamvu  umujyi  mukuru wa Kenya ari wo Nairobi ugendwa cyane n’abagabo.
6.EGYPT
Kuri uyu mwanya dusangaho abakobwa bo mu gihugu cya Egypt nabo bagaragara kuri uru rutonde nk’abakobwa beza dusanga ku mugabane wa Africa.
5.ERITREA
Eritrea ni igihugu gito ariko kirangwamo abakobwa beza benshi hakaba hakunze gukoreshwa ururimi rwitwa Tigrinya.
4.GHANA
Abakobwa bo muri Ghana bagira urugwiro cyane by’umwihariko kuri ba mukerarugendo baza babagana bikaba akarusho.
3.ETHIOPIA
Abakobwa bo muri Ethiopia bazwiho kuba bafite amaso manini kandi bafite n’amasura meza akurura benshi.
2.DJIBOUTI
Djibouti ni igihugu gito gifite abaturage batagera no kuri miliyoni 1 ariko ntibiyibuza kuza ku mwanya wa kabiri nk’igihugu gifite abakobwa beza cyane muri Africa. Muri iki gihugu bakaba bakoresha cyane ururimi rw’igifaransa.
1.SOMALIA
Ku isonga igihugu gihigika ibindi mu kugira abakobwa bafite uburanga kurusha abandi muri Afrika ni Somalia.

Source : https://www.hillywood.rw/?p=74087
Tags

Post a Comment

1Comments

  1. Bullshit, igihugu cyambere gifite abakobwa beza ni U Rwanda hagakurikiraho Congo hanyuma u Burundi

    ReplyDelete
Post a Comment