‘Indaya ntihanwa hahanwa uwayiguze' Societe Civile #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Mu mahugurwa yabereye mu karere ka Muhanga yateguwe na Ihorere Munyarwanda organization (IMRO-Rwanda; Umuryango nyarwanda utari uwa Leta) bigahuza indi miryango itari iya Leta itandukanye, Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi mu muryango utari uwa Leta Health Development Initiative(HDI) Mbembe Aaron Clavis yavuze ko mu Rwanda indaya zidahanwa hahanwa uwayiguze Mbembe ati "Imiryango itari iya Leta yakoze ubuvugizi y'uko indaya zidakwiye guhanwa,ubu hahanwa umuntu ugura indaya" Uyu muyobozi akomeza avuga ko impamvu yatumye hakorwa ubwo buvugizi ari uko abakora uwo mwuga bari bugarijwe no kutabona imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera SIDA n'uburyo bwo kwipimisha bukaba ikibazo kuko bahoraga bafite imbogamizi yo kuba bahanwa. Nteziryayo Ephrem umuhuzabikorwa ku rwego rw'Igihugu mu muryango Concern and care for the Needy in Rwanda(CCN-RWANDA) yavuze ko abantu bakora umwuga w'uburaya badakwiye guhabwa akato kuko nabo akenshi usanga ataribo babyiteye Ati "Umwuga w'uburaya hari ubuhitamo kubera ubuzima bubi akabona ntabundi buryo yabamo bityo hakabaho kubigisha kuburyo uwo mwuga bawureka" Umuhuzabikorwa w'ibiro bitanga inama n'ubufasha muby'amategeko(MAJ) mu karere ka Muhanga Uwineza Chantal avuga ko ubusanzwe bigoranye kubona umuntu uregwa ko yaguze indaya ahubwo byoroshye kubona urega avuga ko bamuciye inyuma.
http://dlvr.it/RZQN25

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)