Ibaruwa Rayon Sports yasubije Kimenyi na Rutanga Eric bayisabye gusesa amasezerano

webrwanda
0

Nyuma y'uko abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Kimenyi Yves na Rutanga Eric bandikiye iyi kipe bayisaba gusesa amasezerano bari bafitanye dore ko buri umwe yari asigajemo umwaka umwe, Rayon Sports yabasubije ko iseswa ry'amasezerano bifuza ridakurikije amategeko cyane ko bandikiye iyi kipe baramaze gusinyira andi makipe.

Mu mpeshyi ya 2019, ni bwo Rutanga Eric yongereye amasezerano muri Rayon Sports y'imyaka 2 bemeranywa kumuha miliyoni 9 z'amafaranga y'u Rwanda, ariko bamwishyuyemo 2. Kimenyi Yves na we yasinye imyaka 2 avuye muri APR FC kuri miliyoni 8 na we yishyurwamo 2.

Mu masezerano ya bo bashyizemo ingingo ivuga ko nibigera ku itariki ya 30 NZeri 2019 batarishyurwa amafaranga ya bo bazaba bameze nk'abakinnyi badafite ikipe(free agent).

Ibi ni byo aba basore bashingiyeho maze Kimenyi Yves asinyira Kiyovu Sports mu gihe Rutanga Eric yasinyiye Police FC(buri umwe yasinye imyaka 2).

Gusa ibi ntabwo babibona kimwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe kuko yahise yandikira Kiyovu Sports na Police FC ibamenyesha ko bakoze amakosa gusinyisha aba bakinnyi kuko bagifite amasezerano ya Rayon Sports.

Nyuma yo gusinyira aya makipe, aba bakinnyi na bo bakaba barahise bandikira Rayon Sports bayisaba gusesa amasezerano y'umurimo bari bafitanye.

Mu ibaruwa yasinyweho n'umuyobozi Nshingwabikorwa wa yo(CEO), Itangishaka King Bernard, bamenyeshaje aba abasore ko kuba itariki bari bumvikanye iri mu masezerano(30 Nzeri 2019) yarageze ntibahite bubahiriza ingingo iri mu masezerano ngo bashake indi kipe ahubwo bakemera gukomeza akazi bubahiriza amasezerano bafitanye n'ikipe birengagije iyo ngingo nk'uko bigaragara mu ibaruwa bandikiye Rayon Sports, bivuze ko iyo ngingo yahise iteshwa agaciro.

Rayon Sports yakomeje ivuga ko iri seswa ry'amasezerano bifuza ridakurikije amategeko kuko basabye gusesa amasezerano baramaze gusinya amasezerano mu y'andi makipe.

Yagize ati“ Nkwandikiye nkumenyesha ko iseswa ry'amasezerano watugejejeho ridakurikije amategeko n'amasezerano dufitanye cyane ko mbere yo kurikora, wasinye andi masezerano n'indi kipe mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Nk'aba nkushishikariza wowe n'abo mwasinyanye ayo masezerano kwegera ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo dukemure ikibazo mu bwumvikane nk'uko biteganywa n'amasezerano dufitanye mu ngino ya 4 agaka ka 5, bitabaye ibyo mu gihe cy'iminsi 15 tukazitabaza amategeko nk'uko biteganywa n'ingingo ya 4 y'amasezerano dufitanye.”

Kimenyi Yves yabwiwe ko kuba atarahise yubahiriza amasezerano yagiranye n'iyi kipe iyo ngingo yateshejwe agaciro
Rutanga yabwiwe n'ubuyobozi ko iseswa ry'amasezerano yifuza ridakurikije amategeko


source http://isimbi.rw/siporo/article/ibaruwa-rayon-sports-yasubije-kimenyi-na-rutanga-eric-bayisabye-gusesa-amasezerano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)