Biteye ubwoba: Umusozi uriho amazu menshi waridutse ugwa mu nyanja

webrwanda
0

Mu gihugu cya Norvege, indege nto itajyamo abapilote ‘drone' yafashje amashusho y'igice cy'umusozi uriho amazu 8 gikushumuka kigwa mu nyanja. Igitangaje ni uko nubwo byari bigoye gutabara abari muri aya mazu nta muntu wapfuye cyangwa uwakomeretse.

Polisi yo mu mujyi wa Alta muri Norvege ivuga ko yahawe ubutumwa mbere ya kumi z'umugoroba wo ku wa gatatu 3 Kamena 2020 ko hari amazu agiye kugwa mu nyanja. Polisi yahise ihagurutsa kajugujugu ijya gutabara.

Abaturage bavuga ko bagiye kubona bakabona umusozi utangiye kugenda bari mu mazu nk'uko babitangarije ikinyamakuru cyo muri iki gihugu kitwa

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyateje iyi nkangu, gusa aho yabeye hari ubutaka bw'ibumba ryinshi bituma byorohera inkangu ku butwara.

Anders Bjordal, umuyobozi ushinzwe amazi n'ingufu muri iki gihugu avuga ko kugeza ubu nta muntu baramenya wahitanywe n'iyi nkangu.

Ati “Amazu 8 yazimiriye mu nyanja. Twapimye dusanga iyi nkangu yarakushumutse ahantu hareshya na metero 650.

Anders Bjorke Olsen, umuyobozi wa polisi agira ati “Twakiriye ubutumwa mbere ya saa kumi z'umugoroba ko amazu abiri aguye mu nyanja. Twihutiye guhagurutsa za kajugujugu, imbwa zikora ubutabazi, tumenyesha croix rouge, abasirikare, abaganga n'abashinzwe umuriro natwe abapolisi tujyayo”.

Akomeza agira ati “Twasanze ari byinshi bikeneye ubufasha n'amazu menshi yangiritse. Twakoze ku buryo nta muntu bihitana”.



source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Biteye-ubwoba-Umusozi-uriho-amazu-menshi-waridutse-ugwa-mu-nyanja
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)