Papy yasobanuye ibyo kuza gukina mu Rwanda muri Rayon Sports na Kiyovu Sports

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Yanga mu gihugu cya Tanzania, Sibomana Patrick uzwi nka Papy, yateye utwatsi amakuru avuga ko ashobora kugaruka mu Rwanda nyuma y'uko bivuzwe ko ashobora gutandukana n'iyi kipe.

Mu minsi ishize byavugwaga ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Kiyovu Sports cyane ko ngo umutoza uzaba atoza iyi kipe, Olivier Karekezi ari umwe mu bakinnyi yifuzaga kuba yazakwifashisha.

Amakuru agezweho ubu ni uko bivugwa ko ashobora kuzakinira ikipe ya Rayon Sports umwata utaha w'imikino.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Papy yavuze ko ibyo ari ibihuha na we arimo kubyumva nk'abandi bose cyane ko nta muyobozi n'umwe muri ayo makipe bivugwa amwifuza bigeze baganira.

Yagize ati“amakuru murimo kumva nanjye ndimo kuyumva gutyo, ku ruhande rwa Rayon Sports nta muyobozi ndavugana na we, Kiyovu Sports na yo nta muntu turavugana, ndacyari umukinnyi wa Yanga biramutse bibaye nkatandukana na Yanga muzabimenya.”

Akomeza avuga ko we n'ikipe ye bameranye neza nta kibazo na kimwe gihari mu mwaka umwe ayimazemo.

Yageze muri Yanga muri 2019 avuye muri Mukura VS, hari nyuma yo gutandukana na Shahktyor Soligorsk yo muri Belarus yari yagezemo avuyemuri APR FC.

Sibomana Patrick avuga ko ibyo gutandukana na Yanga na we abyumva nk'abandi


source http://isimbi.rw/siporo/article/papy-yasobanuye-ibyo-kuza-gukina-mu-rwanda-muri-rayon-sports-na-kiyovu-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)