Warren Kamanzi mu Mavubi biracyagoranye, Mike Tresor arifuza gusura u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa Toulouse mu Bufaransa, Warren Håkon Christofer Kamanzi witezwe kuzakinira Amavubi isaha n'isaha, biracyagoranye ko yakwitabira ubutumire kuri iyi nshuro kuko hari ibyo agitekereza, bibaye byaba bitunguranye.

Uyu myugariro wo ku ruhande rw'iburyo wavukiye muri Norway ku babyeyi b'abanyarwanda, yagiye yifuzwa n'ikipe y'igihugu Amavubi ariko ntibyakunda.

Muri 2022 ni bwo u Rwanda rwamuhamagaye bwa mbere ariko yanga ubwo butumire kuko yari afite icyizere ko ikipe y'igihugu ya Norway yazamutekerezaho gusa bisa n'aho bitakunze.

Nyuma yo kubona imyaka irimo igenda izamuka ariko Norway ntimwitabaze, Amavubi yongeye kumwegera, baramuganiriza bamusaba ko yakwemera kuza gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda, ndetse ISIMBI yamenye amakuru ko n'ibiganiro byari birimo bigenda neza bitanga icyizere.

U Rwanda rwari runafite icyizere ko no muri iyi mikino ya 'FIFA Series' izabera mu Rwanda mu mpera z'uku kwezi, ndetse amakuru anavuga ko bari banamwoherereje ubutumire (Invitation) gusa kuri iyi nshuro amahirwe menshi ni uko atazitabira.

Bivugwa ko uyu myugariro atarafata umwanzuro neza wo kuba yaza gukinira u Rwanda, akaba yarababwiye ko hari ibintu bitarajya ku murongo neza, kuza mu Mavubi kuri iyi nshuro byaba ari nk'ibitangaza.

ISIMBI kandi yamenye ko undi mukinnyi u Rwanda rwifuza, Mike Tresor Ndayishimiye wakiniye ikipe y'Igihugu y'u Bubiligi na we bikigoranye ariko yabwiye abantu ba hafi be ko yifuza kuba yasura u Rwanda ndetse akagira n'ibikorwa ahakorera birimo kuzamura impano z'abakiri bato, ngo nubwo atakinira u Rwanda ariko inyota rwamweretse ko rumwifuza yifuza na we kuba hari ikintu hakora ari nayo mpamvu yifuza kurusura.

Warren Kamanzi biracyagoye ko yazakinira Amavubi
Mike Tresor yifuza kuza gusura u Rwanda



Source : http://isimbi.rw/warren-kamanzi-mu-mavubi-biracyagoranye-mike-tresor-arifuza-gusura-u-rwanda.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)