Perezida Kagame yarebye umukino wa PSG yanyagiyemo Chelsea #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Champions League, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yatsinzemo Chelsea FC ibitego 5-2.

Uyu mukino wa PSG isanzwe yamamaza ubukererarugendo bw'u Rwanda binyuze muri 'Visit Rwanda', waraye ubaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa 11 Werurwe 2026.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro bugaragaza ko Perezida Kagame yitabiriye uyu mukino kuri Parc des Princes.

Buragira buti 'Muri iri joro, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Champions League kuri Parc des Prince, aho Visit Rwanda ifite ubufatanye na Paris Saint-Germain yatsinze 5-2 Chelsea FC.'

Paris Saint-Germain ikaba yamamaza Visit Rwanda muri Stade yayo ya Parc des Princes, ku myambaro y'imyitozo ndetse n'iyo bishyushyanya mbere y'umukino, ni amasezerano yasinywe muri 2019, avugururwa mu 2025 aho agomba kugeza mu 2028.

Binyuze muri aya masezerano buri mwaka iyi kipe yohereza abakinnyi bayo kuza gusura u Rwanda aho abaheruka ari Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bakinira Paris Saint-Germain y'Abagore aho baje muri Gashyantare uyu mwaka.

Yakiriwe neza Parc des Princes
Pereziza Kagame yarebye umukino wa PSG na Chelsea
Ni umukino Chelsea yatsinzwemo na PSG 5-2



Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yarebye-umukino-wa-psg-inyagira-chelsea.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)