Uwayezu Jean Fidele yavuze ku byo kongera kuyobora Rayon, RGB ntiyakemuye ikibazo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwayezu Jean Fidele wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko adashobora kongera kuyobora iyi kipe kandi ko ikwiye umuyobozi utarigeze ugaragara mu bibazo byayo.

Uyu mugabo wayiyoboye kuva 2020 kugeza 2024 nabwo yari yagiyeho nyuma y'uko hagaragaye ibibazo mu miyoborere.

Yavuyeho yahise asimburwa na Twagirayezu Thaddée wari umuyobozi w'Umuryango ndetse n'Urwego rw'Ikirenga rwari ruyobowe na Paul Muvunyi.

Izi nzego zananiwe kumvikana maze RGB izikuraho ishyiraho inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.

Uwayezu Jean Fidele aganira na Radio Maria yavuze ko uburyo iki kibazo RGB yagikemuye atari bwo kuko idakanda ahababara.

Ati "Urwego ruzamo nka RGB kugira ngo rukugire inama ku byerekeye imiyoborere n'amategeko, ariko ntabwo rukubitata umwotso aharwaye. Nabonye uburo bwinshi butagira umusururu.'

Yakomeje avuga ko Rayon Sports yakabaye ifite abayobozi bake bahuje kandi batagaragaye mu bibazo iyi kipe imazemo iminsi, bakorera inyungu z'ikipe atari abakorera inda zabo.

Ati "Bagomba kuba ari abantu bakwiriye kuba bahuje, ari abantu bakorera Rayon Sports bashaka kuyibyaza umusaruro w'igihe kirambye, atari abantu bakorera ibyubahiro byabo cyangwa se inda zabo.'

Uwayezu Jean Fidele wayoboye Rayon Sports ndetse igikombe ifite ikaba ari icyo iheruka akiyiyobora (Igikombe cy'Amahoro) yarahiye ko niyo yakongera kugirirwa icyizere n'abakunzi b'iyi kipe atakongera kuyiyobora.

Yavuze ko hakwiye impinduka mu buyobozi bwa Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/uwayezu-jean-fidele-yavuze-ku-byo-kongera-kuyobora-rayon-rgb-ntiyakemuye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)