Ruhumuriza James wamamaye mu muziki nka King James yavuze ko mu myaka 20 amaze mu muziki hari igihe yari agiye kureka umuziki ariko ikintu cyamushimishije kurusha ibindi ari urukundo rw'abafana bamweretse.
King James ari mu myiteguro yo gukora igitaramo kizaba tariki 1 Kanama 2026, akazaba arimo yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Mu kiganiro cy'Umwihariko yahaye ikinyamakuru ISIMBI, King James yavuze ko ikintu cyamushimishije ari urukundo yeretswe n'abafana.
Ati 'Ikintu nishimira ni uburyo muri iyo myaka yose indirimbo zabayeho ariko abantu bagakomeza kuzikunda no kuba mfite abafana benshi kandi baba bategereje ko mbaha ibintu bishya.'
Urugendo rw'imyaka 20 ni urugendo rutari rworoshye cyane ko hari n'abenshi batangiranye babivuyemo, yashimangiye ko we yakomeje gusindagizwa n'abafana.
Ati 'Ni urukundo rw'abafana banjye navuga ko ari rwo rwatumye izo mbaraga zigumaho no kuba bakira neza ibikorwa mba nakoze.'
King James agaruka ku kintu cyamugoye cyane muri iyi myaka 20 'gutangira ni byo bigora no gukomeza ukora ibintu biri ku rwego abantu bakunda, navuga ko ibyo bintu bibiri kubishobora ni byo byangoye.'
Mu ntangiriro z'urugendo rwe rwa muzika, hari igihe yageze yumva yabireka bitewe n'uko yabonaga ibyo bakora bitaramo kugira urwego bivaho n'urwo bigeraho.
Ati 'Tugitangira hari ukuntu mutangira ibintu ariko bikagorana nk'uko nari mbivuze, ukaba wumva wabihagarika ukujya mu bindi kuko ubona utarimo kubona neza inzira yabyo, gusa byabaye igihe gito.'
Avuga ko indirimbo yakoze imuhenze ikanamutwara imbaraga nyinshi ariko abantu ntibayakira nk'uko bikwiye ari indirimbo ye yise 'Umugisha.'
Ati 'Ni ikibazo kigoye, ubu se ni iyihe? Iyo ngiye kukubwira mu buryo bw'amajwi (audio) yarakunzwe cyane ariko amashusho ni yo asa n'ayagoye kuko ntabwo yaje nk'uko twayakekaga twanayakoreye ahantu henshi hatandukanye, yaratuvunnye, yitwa 'Umugisha', amajwi yayo yarakunzwe ariko amashusho uko yaje siko twese twayakegaka.'
Ku dirimbo ye yakunzwe bikamutungura, yagize ati 'Yantumye.'
Agaruka kuri iki gitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 20, yateguje abantu ko azaba ari igitaramo cyiza, giteguye neza kandi yavuze ko azubahiriza igihe nk'uko kizaba cyagenwe.
Ati 'Ikintu abantu bakwitega ni uko cyazaba ari igitaramo cyo kwizihiza iyo myaka, yaba mu miririmbire, mu mitegurire, twanatangiye kare kugira ngo ibintu bizabe biri ku murongo, ikindi kandi amasaha azaba ari amasaha ntabwo ibyo twabitindaho, tuzaba dufite igihe kinini cyo kuririmba, batangire nabo bitoze.'
Kuba yari amaze igihe atumvikana mu muziki, bimwe mu byo yari ahugiyemo iki gitaramo kirimo n'ibindi. Yibukije abafana be ko abakunda cyane ndetse abasaba kuzaza ari benshi muri iki gitaramo.
King James yatangiye umuziki muri 2006, yaje kwigarurira imitima ya benshi muri 2008 ubwo yasohoraga indirimbo 'Intinyi.'
Muri 2010 King James yashyize hanze Album ya mbere yise 'Umugisha' umwaka wakurikiyeho yasohoye Album ya kabiri yise 'Umuvandimwe' yamurikiye i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda.
Yaje kumera nkufashe akaruhuko maze muri 2014 asohora Album ya gatatu 'Ntibisanzwe' yamurikiye i Musanze aho yagiye muri Kajugujugu.
King James akaba yari amaze iminsi ameze nk'utuje atagaragara mu muziki cyane aho aheruka gusohora indirimbo umwaka ushize yo yise 'Gukura.'
Source : http://isimbi.rw/uko-yari-aretse-umuziki-icyamushimishije-icyamugoye-indirimbo-yakoze-12802.html