Ingabo za Iran zibarizwa mu mutwe wihariye witwa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) zatangaje ku mugaragaro ko zifite ububiko bunini bwo mu butaka bubikwamo ibikoresho by'intambara zo mu mazi, birimo n'amato yihuta ashobora kurasa ibisasu bya misile. Ibi byagaragajwe binyuze mu mashusho yatangajwe na televiziyo ya Leta ya Iran, agaragaza aho ayo mato n'intwaro zibikwa mu bwihisho bukomeye bwo munsi y'ubutaka.
Nk'uko abayobozi b'ingabo za Iran babivuga, ubu bubiko buri mu gace ko mu majyepfo y'igihugu hafi y'inyanja ya Persian Gulf ndetse no mu nzira ya Strait of Hormuz, ahanyura amato menshi atwara peteroli n'ibindi bicuruzwa ku Isi. Uyu muyoboro ufite akamaro kanini mu bucuruzi mpuzamahanga kuko unyuzwamo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku Isi.
Amakuru yatangajwe agaragaza ko ubu bubiko bwubatswe mu bujyakuzimu bwa metero zigera kuri 500 munsi y'ubutaka. Muri bwo bubiko habitswe amato yihuta y'intambara ashobora kwifashishwa mu kurinda inyungu za Iran mu nyanja no mu bice biyikikije. Abayobozi b'ingabo bavuga ko ayo mato ashobora kwihuta cyane ndetse akitwaza misile zishobora kurasa ku ntera ndende.
Umuyobozi mukuru w'izo ngabo, Gen. Hossein Salami, yatangaje ko Iran ikomeje kongera ubushobozi bw'ingabo zayo zirwanira mu mazi kugira ngo zirinde umutekano w'igihugu n'inyanja zacyo. Yavuze ko izi ntwaro n'amato mashya bizafasha Iran gukaza ubwirinzi bwayo mu gihe umutekano mu Karere ukomeje guhungabana.
Ibi bikorwa byo kwerekana ibirindiro byo mu butaka byafashwe na benshi nk'uburyo Iran ishaka kugaragaza imbaraga zayo za gisirikare, cyane cyane mu gace ka Persian Gulf na Strait of Hormuz, aho ibihugu byinshi ku Isi bifite inyungu zikomeye mu by'ubucuruzi n'ingufu za peteroli.

Source : https://kasukumedia.com/iran-yerekanye-ububiko-bwintwaro-zo-mu-mazi-zibitse-mu-buvumo/