Umuhanzi Dr. Muyombo Thomas uzwi muri muziki nka Tom Close, yavuze ko akiri umwana yigeze kwandikira Perezida Paul Kagame kubera urukundo amakunda.
Yabigarutseho ejo hashize tariki ya 10 Werurwe 2026 mu kiganiro yatangiye mu rusengero rwa 'Citylight Foursquare Church' aho yahuriyemo na Israel Mbonyi aho cyari gifite insanganyamatsiko yo 'Guhuza ubwamamare n'ubukirisitu.'
Tom Close yavuze ko kubera urukundo yakuze akunda Perezida Kagame, mu bwana bwe aho yakundaga gukina amakinamico yakinaga amwiyitirira.
Ati 'Ku bana bo muri iyi minsi Spiderman na Superman ni bo ba 'Super Hero' babo, ariko twe tukiri bato, Inkotanyi ni zo zari ba 'Super Hero' bacu. Njya nkunda kubivuga ntebya njye nkiri muto ku ishuri nakundaga gukina ndi uwari Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo, Paul Kagame."
Tom Close yavuze ko akiri umwana yigeze guha mama we urwandiko ashyira Perezida Kagame.
Yagize ati "Ndibuka ko nkiri na muto cyane nigeze gusanga mama wanjye aho yakoraga muha urwandiko amushyira.'
Tom Close asa n'uwageze ku nzozi ze, kuko ngo yakuze akora umuziki ariko yirinda icyatuma izina rye ryangirika kuko yifuzaga ko Perezida Paul Kagame yazamumenya kandi akamumenya mu byiza.
Source : http://isimbi.rw/tom-close-yakomoje-ku-ibaruwa-yandikiye-perezida-kagame-akiri-umwana.html