Nyuma yo gufungurwa, Pazzo Man yashimiye Fatakumavuta (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe Patrick wamenyekanye nka Pazzo Man yatangaje ko umunyamakuru Fatakumavuta yamufashije bikomeye ubwo yimurirwaga mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere .

Ku wa gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe Francois Xavier na Kwizera Nestor wamamaye nka Pappy Nesta bafungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe bari bagikurikiranyweho icyaha cyo cyo gusakaza amashusho y'urukozasoni y'umuhanzi Yampano n'uwari umukunzi we.

Ni no kuri uwo munsi urukiko rwemeje ko Kalisa John uzwi nka K-john arekurwa ndetse uwo mwanzuro ugahita ushyirwa mu bikorwa.

Mu kiganiro na ISIMBI, Pazzo Man yavuze ko Fatakumavuta ari we wafashe iya mbere mu kuza kubahumuriza ndetse no kubafasha kubona iby'ibanze bari bakeneye ubwo bageraga i Mageragere bagashyirwa mu kato hagamijwe gusuzuma niba nta ndwara yakanduza abandi binjiranye.

Ati ' Fatakumavuta tukigerayo yahise aza kudusura aratubwira ngo 'mukomere ,ntimugire ikibazo mwihangane ,ntimuhungabane.' Urumva umuntu winjiyeyo abagifite ubwoba ariko we atubwira ko bagiye kudushyira mu kato ko gusuzuma niba nta cyorezo tuzanye nta kindi kidasanzwe.

Uyu wahoze areberera inyungu z'umuhanzi Yampano yagaragaje ko nubwo bitabaga byoroshye kubageraho kuko bari bashyizwe mu kato Fatakumavuta yakoraga uko ashoboye akifashisha n'abarinzi akabagezaho ibyo bakeneye.

Ati 'Twashyizwe mu kato k'iminsi irenga icyumweru ariko Fatakumavuta yanakoreshaga abarinzi akabatuma ngo batubaze icyo dukeneye natwe tukamusubiza tujya kubona abitugejejeho, Papa Fata ndamushimira cyane.'

Pazzo kandi yateye utwatsi ibyo yashinjwaga na Yampano ko ari we washyize hanze amashusho ye y'urukozasoni, aho yavuze ko na we ari umugabo rero atatinyuka guhemukira umugabo mugenzi we.

Ku wa 14 Ugushyingo 2025, RIB yatangaje ko yataye muri yombi babiri bakekwaho gusakaza ayo mashusho barimo; Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi nka K. John.

Nk'uko ISIMBI twari twabitangaje tariki ya 27 Gashyantare 2026 nibwo urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwagize umwere Pazzo Man kubera ko Ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso simusiga by'uko yakwirakwije ayo mashusho.

Nubwo ayo mashusho yabonetse muri telefoni ye, Urukiko rwavuze ko hatagaragajwe uko yayabonye cyangwa uwo yayohereje.

Pazzo Man yashimiye Fatakumavuta
Yavuze ko Fatakumavuta yabafashije bishoboka byose



Source : http://isimbi.rw/nyuma-yo-gufungurwa-pazzo-man-yashimiye-fatakumavuta-video.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)