Itsinda Maranatha Family Choir rikomeje urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi b'umuziki wa Gospel, ryashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yise 'Ubunini', igaruka ku mbaraga z'ukwizera mu bihe by'ingorane.
Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, cyane cyane abahura n'ibibazo bikomeye ariko bakabihisha inyuma y'ibyishimo bagaragaza hanze. 'Ubunini' yibutsa abantu ko nubwo hari ibihe bitoroshye umuntu anyuramo, Imana ihora iri kumwe na we, kandi ububasha bwayo buruta kure ingano y'ibibazo byose ashobora guhura na byo.
Mu busobanuro bw'iyi ndirimbo, Perezida w'iri tsinda, Selemani Munyazikwiye yavuze ko banditse iyi ndirimbo bashingiye ku gitekerezo cy'uko kwizera guhindura uko umuntu abona ubuzima. Aho guhanga amaso ku buremere bw'ibibazo, umuntu ahitamo kureba ku bukomeye bw'Imana. Iyo umuntu ateze amatwi ijwi ry'Umwungere Mwiza, aruhuka umutima, agasubizwamo imbaraga ndetse ubuzima bwe bukuzura ibyishimo.
Indirimbo 'Ubunini' si nshya mu buryo bw'ihimbwa, kuko yanditswe mu myaka ishize na Clement Ishimwe, wari uri no mu bahimbyi b'iri tsinda icyo gihe. Nubwo bayigerageje mu buryo butandukanye mu bihe byatandukanye, bavuga ko batigeze banyurwa n'uko yakorwaga, bituma hari n'ibihe bahisemo kudashyira hanze ibyo babaga bakozeho. Kugeza ubu ni bwo bayihaye isura nshya bumva ijyanye n'ubutumwa bwifuzwaga gutangwa.
Mu gutunganya iyi ndirimbo, Bolingo Paccy ni we wakoze amajwi, anagira uruhare rukomeye mu kuyigeza ku rwego iriho ubu. Hari kandi Mickal Uwihirwe bayiririmbanye, bose bakaba bashimiwe uruhare bagize kugira ngo iyi ndirimbo ibe igihangano gifite ireme. Amashusho yayo yakozwe na Vista, bayishyiramo ubuhanga bujyanye n'ubutumwa bwayo.
Maranatha Family Choir igaragaza ko umwaka wa 2025 wababereye mwiza cyane, kuko wabahaye uburambe mu murimo, bagahura n'abantu batandukanye babafashije gukomeza gutera imbere. Ni umwaka kandi baririmbyemo henshi, banasohora indirimbo zitandukanye. Nubwo hari ibyishimo byinshi bawubonyeho, ntibabura no kwibuka ibihe bikomeye birimo kubura umwe mu baririmbyi babo, ndetse n'ibyishimo byo kwakira ubuzima bushya mu miryango yabo.
Mu migambi ya 2026, iri tsinda rivuga ko rifite intego yo kurushaho gusakaza ibikorwa byaryo ku rwego rwo hejuru, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi kurushaho, binyuze mu ndirimbo n'ibindi bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana.
Basabye abakunzi babo gukomeza kubashyigikira no gufatanya na bo muri uru rugendo, bagira uruhare mu gusangiza abandi ubutumwa bwiza. Bashimangira ko abafana babo ari abafatanyabikorwa b'ingenzi, kuko ari bo batuma ibyo bakora bigera kure.
Maranatha Family Choir ni itsinda ry'abaramyi rifite intego yo kwamamaza ubwiza bw'Imana aho rishoboye hose, kugira ngo abantu babashe kubaho mu munezero no mu mahoro aturuka ku kwizera. Bamaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Nzajya nkusingiza Yesu', 'Tuma umuntu aseka', 'Nyigisha' bakoranye na Butera Knowless, ndetse na 'Narahindutse' bakoranye na Nel Ngabo n'izindi nyinshi zakunzwe.
Source : http://isimbi.rw/nta-bunini-bw-ibibazo-buruta-imana-maranatha-family-choir-mu-ndirimbo-ubunini.html