Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yavuze ko kugeza ubu nta kipe uyu Mujyi ufite uretse amakipe atatu ufasha ya AS Kigali, Gasogi United na Kiyovu Sports kandi bakaziha amafaranga angana.
Ibi yabitangaje nyuma y'uko mu minsi yashize hagiye hanze ibaruwa y'Umujyi wa Kigali usaba aya makipe uko ari 3 kwihuza agakora ikipe imwe kugira ngo ibyo Umujyi wa Kigali wayahaga bijye bigenda ku ikipe imwe.
AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United akaba yahawe kugeza tariki 30 Werurwe 2025 kuba yamenyesheje Umujyi wa Kigali umwanzuro yafashe.
Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko yaba Gasogi United yo ibyo kwihuza n'aya makipe itabyemera ni mu gihe Kiyovu Sports na AS Kigali zo zitarafata umwanzuro.
Mu kiganiro ISIMBI yagiranye n'Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine abajijwe impamvu barimo bashaka guhuza aya makipe ngo babone ikipe bafasha 100% kandi hari AS Kigali, yavuze ko AS Kigali atari ikipe y'Umujyi wa Kigali ubu yigenga.
Ati 'Hari ibyo abantu baba bazi ariko hari ukundi kuri cyangwa mu mategeko bifite ukundi bimeze, nibyo ikipe ya AS Kigali yatangijwe n'Umujyi wa Kigali ariko nyuma Umujyi waje kuyirekura iba ikipe yigenga, usigara uyitera inkunga.'
'Uyu munsi nituvuga ngo dufate ikipe imwe, ikipe dufasha tugashyiramo akaboko ntabwo dufata AS Kigali kuko yari yarabaye ikipe yigenga, nta nubwo turi buvugire Gasogi United cyangwa Kiyovu Sports ngo ntizibishaka, ni yo mpamvu tugomba gutegereza icyemezo kiva muri buri kipe noneho tukamenya icyo dukora dukurikije icyo amakipe yifuje.'
Emma Claudine yashimangiye ko mu gihe aya makipe atakwemera kwihuza ngo akore ikipe imwe, Umujyi wa Kigali uzahita urekera kuyatera inkunga ahubwo ushinge ikipe yawo, iyiteho umunsi ku munsi nk'uko yashakaga kubikorera aya makipe yihuje, amafaranga bahaga aya makipe niyo bazajya bakoresha mu ikipe yabo.
Source : http://isimbi.rw/umujyi-wa-kigali-nta-kipe-ufite-emma-claudine-yavuze-umuti-mu-gihe-amakipe.html