Zari Hassan yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko urugo rwe n'umugabo we Shakib Cham ruri mu mwiryane udasanzwe.
Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma y'ifoto [Screenshot] igaragaza inyandiko bivugwa ko yashyizwe kuri paje ya Facebook ya Zari, igaragaza amagambo asa n'ashinja umugabo we kumuca inyuma.
Mu magambo ari muri iyi nyandiko yavugaga ko uyu munyamiderikazi akaba n'umucuruzi ukomoka muri Uganda yamufatiye mu buriri ari kumwe n'undi mugore, ibintu byahise bikurura impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa bw'amashusho Zari yashyize hanze, yahakanye ayo makuru ayita ibinyoma byahimbwe, anashimangira ko atigeze ayandika cyangwa ngo ayashyire ku rubuga rwe.
Yagaragaje ko hari abantu bashyira imbere gukurura ukuvugwa kw'ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, bakoresheje ubuzima bw'abandi.
Yagize ati 'Turimo kubaho mu Isi yuzuyemo agahinda, aho abantu bishimira kwinjira mu buzima bw'abandi. Kuki mushaka kubona abandi bababaye? Nimureke gukurikirana ubuzima bw'abandi mushaka 'likes' n'inyungu.'
Yakomeje anenga uwakoze iyo nyandiko, avuga ko ibyo bikorwa bigaragaza imyitwarire mibi y'uwayihimbye kurusha uko byagira icyo bivuga ku buzima bwe bwite.
Nubwo aya makuru yakwirakwiriye cyane, Shakib Cham we ntiyigeze atanga ibisobanuro birambuye, ariko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho ari kumwe na Zari, bigaragaza ko bombi bakiri mu mubano mwiza.
Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-yahakanye-umwirane-uvugwa-mu-rugo-rwe.html